Dr Sezibera yabwiye abaturage bari bitabiriye umuganda ntawe uzarere undi, ahubwo buri wese akwiye gutekereza uko yakuza neza abo ashoboye.

Ati “Utarajya kuzuza Isi, urabanza ukuzuza urugo rwawe. Niba ufite inzu y’icyumba kimwe, kikuzura ufite abana babiri, uzuza abo aho urekere abo.”

Yavuze ko umuturage ukeneye uburyo bwo gufashwa ngo atere imbere bwashakishwa ariko nawe asabwa kubyara abo ashoboye kurere, “kugira ngo noneho abana bacu tuzabarage igihugu gitemba amata n’ubuki.”

Kuboneza urubyaro mu Rwanda si itegeko bikorwa ku bushake ariko kugeza ubu abitabiriye iyi gahunda bamaze kurenga 50 % mu gihe mu 2010 bari ku 10 %.

Bamwe mu batitabira kuboneza urubyaro harimo abanyamadini bagitsimbaraye ku byanditswe muri Bibiliya mu Ntagiriro 1:28, ahagira hati“Imana ibaha umugisha, Imana irababwira iti ‘Mwororoke mugwire, mwuzure Isi.”

Abanyamadini batagendera kuri ibyo byo kuzuza Isi, usanga hari abagenda biguru ntege mu gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kizungu (gukoresha agakingirizo, kwifungisha n’ubundi), bakiringira ubwa kamere budahira benshi.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard, ubwo yifatanyaga n'abaturage mu muganda rusange
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Sezibera Richard, ubwo yifatanyaga n'abaturage mu muganda rusange

[email protected]