Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Jean Damascène Bizimana yamaganye uyu mwanzuro asaba abacamanza kutita ku byasabwe n’ubushinjacyaha ngo kuko bwirengagije nkana ibimenyetso bihari kandi bishinja Padiri Wenceslas Munyeshyaka.

Yagize ati “Turamagana iki cyemezo cy’ubushinjacyaha. Icya kabiri, turasaba abacamanza kudakurikira umwanzuro wasabwe n’ubushinjacyaha kuko ari abacamanza basigaranye umwanzuro.”

Bizimana yavuze ko abashinjacyaha birengagije uburemere bw’ibyaha Munyeshyaka yakoze ndetse n’ibimenyetso bikubiye muri dosiye yakozwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha ari narwo rwamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi.

Yakomeje avuga ko impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Padiri Munyeshyaka zagaragaje ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe muri Jenoside.

Izo mpapuro za ICTR zisabira Munyeshyaka gutabwa muri yombi zimushinja kuba yaragize uruhare rusesuye mu gutegura Jenoside yitabira inama zabaga zatumijwe n’uwari Perefe w’Umujyi wa Kigali, Tharcisse Renzaho. Izi nama kandi ngo yazihuriragamo na Jenerali Munyakazi nawe wahamijwe ibyaha bya Jenoside.

Zikomeza zigaragaza kandi uburyo Munyeshyaka hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Gatandatu mu 1994 yarashe abantu bane ndetse n’ubuhamya bw’abakobwa yasambanyije ku gahato. Bunagaragaza abantu 60 bakuwe ahantu hatandukanye bakajyanwa kuri segiteri ya Rugenge kwicwa.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Jean Damascène Bizimana
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, Jean Damascène Bizimana

Dr Bizimana avuga ko ibi byose ari ibimenyetso byakagombye gushingirwaho Munyeshyaka ashinjwa ibyaha bya Jenoside ndetse anabihanirwa n’amategeko.

Ntiyemera na gato ibyo ubushinjacyaha bwashingiyeho bumusabira kugirwa umwere
Dr Bizimana yavuze ko atemera na gato imyanzuro ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba ko ibyaha biregwa Padiri Munyeshyaka biteshwa agaciro harimo ibyatanzwe ko ngo yaranzwe n’imyitwarire itari myiza ariko hakabura ibimenyetso bimushinja ubwicanyi.

Ati “[…]Ubushinjacyaha bwavuze ko ngo yaranzwe n’imyitwarire itari myiza ariko hakabura ibimenyetso bimushinja ubwicanyi…turasaba ubucamanza kureba niba iyo myitwarire mibi yamuranze yo itashingirwaho ndetse nabyo akaba yabihanirwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG abajijwe impamvu abona yaba yarateye ubushinjacyaha bw’u Bufaransa gusaba ko Munyeshyaka atakurikiranwa, yavuze ko harimo impamvu zishingiye kuri politiki ndetse bikagirana isano n’uruhare u Bufaransa bwagiye bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kuva muri 2007 kugeza ubu hashize imyaka umunani u Bufaransa butagaragaza ubushake bwo gucira urubanza Munyeshyaka twe tugakeka ko uko kwanga kumucira urubanza bishobora kuba biterwa n’izindi mpamvu cyane cyane iza Politiki.”

Yabajijwe icyo u Rwanda ruzakora igihe ubutabera bw’u Bufaransa bwakomera ku ihame ry’ubwigenge bw’inkiko ndetse bukanahanaguraho ibyaha Munyeshyaka.

Yavuze ko icyo u Rwanda ruzakomeza gusaba ari uko yoherezwa mu Rwanda nkuko rwanabitangiye bitewe n’uko yakatiwe igifungo cya Burundu n’inkiko gacaca kandi ngo igihe yaba ageze mu Rwanda yaba afite uburenganzira bwo kongera gutangiza urubanza bundi bushya.

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale