Iki gikorwa cyabaye Ku wa 25 Nzeri 2026, ku kigo cy’amashuri y’inshuke cya Karugira mu murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Umuryango Hope and Homes for Children watangiye gukorera muri Uyu murenge mu 2010, aho bari bafite ikigo kirererwamo imfubyi ariko nyuma kiza gufungwa, hashingwa ishuri ry’inshuke ryigwamo n’abana bakomoka ku babyeyi batewe inda zitateguwe bakiri bato, bakabura ubushobozi bwo kurera abo babyaye.
Muri iyo myaka ishize uwo muryango ukora ibikorwa byo gufasha abo bana, wakomeje kugirana ubufatanye na Canal + Rwanda, igenda iwutera inkunga zitandukanye zo kubafasha zirimo gutunganya no gushyira ibikoresho birimo intebe ameza n’ibindi mu byumba abana birirwamo kugira ngo babone aho bakorera ibikorwa by’ubugeni, umuziki n’imikino buri cyumweru.
Bagiye banatanga televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.
Canal + Rwanda kandi yafashije ababyeyi b’abo bana binyuze mu kubaha amafaranga, guha abana babo amafunguro ya Saa Sita ndetse no kubona ibikoresho byose bikenerwa mu gihe cyo gusubira ku ishuri.
Kuri ubu yahaye abana 118 ibikoresho by’ishuri byiganjemo ibibafasha mu gushushanya, ndetse n’ibiriwa.
Umuyobozi Mukuru wa CANAL Plus Rwanda, Aimé Abizera, yavuze ko ikintu nyamukuru kibatera gukora ibikorwa nk’ibi ari uko abana ari bo hazaza h’Isi ndetse n’u Rwanda, bityo bakwiye gushora mui bituma babona ubumenyi.
Yagize ati “ Igitekerezo nyamukuru ni uko, ibikorwa byacu bitagarukira ku bucuruzi bwo gutanga amashusho ya televiziyo yishyurwa, ……ahubwo Twemera ko abana ari bo hazaza h’Isi ndetse n’ejo hazaza h’u Rwanda. Kubaha ubumenyi n’uburere bukwiye ni byo bizatuma habaho ahazaza heza. “
Ababyeyi b’abana bafashijwe na bo bavuze ko byunganira ubushobozi bwabo bwo kujyana abana ku ishuri.
Umwe mu babyeyi baharerera uhabwa izi nkunga yagize ati “ hari igihe umwana atabona igikoma mu rugo ariko yagera hano akakibona urumva ko bidufasha natwe tugakomeza gushakisha.”
Uyu mubyeyi yavuze ko afite ikibazo cy’umugongo ku buryo nta kintu abasha gukora kimubyarira inyungu, bityo izi nkunga ziri mu bimufasha.
Nzacahinyeretse Martha na we yavuze ko ashimishijwe n’uko bitabwaho, kuko bamwe muri bo bagaragaragaho imirire mibi, abandi ntibabone uko bajya ku ishuri.
Yagize ati “Hari abana baba bafite ubugwingire iyi fu y’igikoma ikintu ibafasha ni gukura neza, mbere wasangaga n’abana barabaga banyanyagiye mu mihanda hirya no hino ariko aho iri shuri ryaziye bari kwiga bafite ubumenyi.”
Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda yavuze ko bategaganya gutanga na za mudasobwa, bityo n’ababyeyi bakazajya bazihugurirwaho.








Ibitekerezo 0