Aya magare bayahawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2024 nyuma y’ibiganiro bagiranye na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence n’izindi nzego z’umutekano.

Ni nabwo kandi basoje ubukangurambaga bw’isuku bwari bumaze amezi ane bukorerwa muri aka karere.

Nyuma yo guhabwa aya magare, bamwe mu bayobozi b’imidugudu babwiye itangazamakuru ko agiye kubafasha kurushaho gutanga serivisi nziza kuko ngo ibice bayoboramo usanga bitambitse ku buryo kuva ku Isibo imwe ugera mu yindi bizaborohera.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gako mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Nyarugenge, Nyirangirababyeyi Florida, yavuze ko bashimira Umukuru w’Igihugu wubatse imiyoborere iha agaciro urwego rw’Umudugudu, avuga ko bagiye kuyakoresha neza batanga serivisi nziza ku baturage.

Ati “ Aya magare duhawe atwongereye imbaraga mu kurushaho kugera ku baturage bose tuyobora. Turashimira kandi n’Akarere kacu kashyize mu bikorwa uyu muhigo wo kuduha amagare.”

Umukuru w’Umudugudu wa Rebero mu Murenge wa Kamabuye, Antoine Hituwatumye, we yavuze ko yishimiye guhabwa igare, avuga ko rigiye kumufasha kuzenguruka Umudugudu ayobora agatangira amakuru ku gihe kandi akabasha kugera ku muturage wese umukeneye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko iyo bareye imigendekere y’Akarere ka Bugesera, basanga guha igare abakuru b’imidugudu ari iby’agaciro mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abakuru b’Imidugudu gukoresha neza amagare bahawe barushaho kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo bafite, yabijeje ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzakomeza gukora ibishoboka byose mu kubaba hafi no kubakurikirana.

Ati “ Aya magare azabafasha kugera ku muturage mu buryo bworoshye kandi bwihuse. Tubahaye ubufasha ariko tubizeza ko tugiye kubegera kuko habaho kugira ngo umuntu abazwe inshingano ariko yahawe n’ibyo ashobora gukoresha byamufasha.”

Ubusanzwe Akarere ka Bugesera kagizwe n’Imidugudu 584, imidugudu itahawe amagare harimo itatu idafite ubuyobozi mu gihe indi 15 itakibaho, mu midugudu yasenyutse harimo itatu yari ituweho n’abari batuye mu birwa bya Mazane na Sharita n’indi 12 yari iri ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Abahawe amagare biyemeje kuyakoresha neza mu gutanga serivisi nziza
Abahawe amagare biyemeje kuyakoresha neza mu gutanga serivisi nziza
Buri gare ryahawe agaciro k’ibihumbi 150 Frw
Buri gare ryahawe agaciro k’ibihumbi 150 Frw
Guverineri Rubingisa Pudence yasabye abakuru b’imidugudu kurushaho kwegera abaturage
Guverineri Rubingisa Pudence yasabye abakuru b’imidugudu kurushaho kwegera abaturage