{Abanyeshuri bagera kuri 20 babuze amanota yabo y’ikizamini cya leta cy’umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Aba banyeshuri batunga urutoki umuyobozi w’ishuri rya Kigali Leading School dore ko bamushinja kunyereza amafaranga yabo arenga 1950000.}
Kigali Leading School ni ishuri ryigisha abifuza impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye ariko bakiga nk'abakandida bigenga (candidats libres).
Muri uyu mwaka wa 2011 mu ishuri ryigagamo abanyeshuri 40 kuri KLS, abagera kuri 30 bivugwa ko batabashije kubona ibisubizo by’amanota yabo kandi barakoze ikizamini cya leta.
Ubusanzwe mu ishuri KLS ku gihembwe bishyuza umunyeshuri amafaranga 51 200. Baganira na IGIHE bamwe mu banyeshuri babuze amanota yabo batangaje ko mbere yo gukora ikizamini cya leta, umuyobozi w’ikigo Kigali Leading School yabasabye amafaranga ibihumbi 65 ngo abashakire ibyangombwa ku ishuri ryitiriwe mutagatifu Patrick riherereye mu karere ka Kicukiro bityo babashe gukora ikizamini nta nkomyi.
Aba banyeshuri bavuga ko bahise bamwishyura ababwira ko abibashakira akanabibajyanira aho bikwiye kujya. Mu ishuri bigagamo bageraga kuri 40 ariko hakabamo bamwe mu banyeshuri bakuze ndetse bafite n’imirimo ikomeye hanze aha bityo ngo n’umuyobozi w'iri shuri yabafataga ukundi, akabubaha anabatinya.
Aba bemeza ko nta gitinyiro bagize bavuga ko umuyobozi wa KLS ariwe Habimana Alphonse yabatse amafaranga kugirango ayashyire ku mufuka we kuko atayakoresheje ibyo yayabasabiye. Ibi rero byabaye ikibazo cy’ingutu mu miryango y’aba bana babuze amanota y’ikizamini cya leta bakoze.
Nyuma y’isohoka ry’amanota baribuze banihutira gukurikirana umuyobozi wa KLS ngo bamenye uko byifashe maze nawe ngo si ukubakwepa bashirika ubute bamusanga iwe n’uko abizeza ko abijyamo amanota yabo akaboneka gusa yongeraho no kubasaba kutavuga ko ariwe wabashakiye ibyangombwa bibemerera gukora ikizamini cya leta.
Alphonse Habimana ni umuyobozi wa KLS akaba n’umuyobozi wungirije kuri St Patrick; aganira na IGIHE ku murongo wa Telefone yadutangarije ko n’ubwo bavuga ko hari ababuze amanota we ntabyo azi kuko abo yamenye ari babiri ndetse nabo ko yahise abizeza ko bikemuka kuko ngo n’ikibazo cy’ikoranabuhanga ryo mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA).
Alphonse kandi avuga ko ibijyanye n’amafaranga yo kubashakira ibyangombwa ntabyo azi, bashobora kuba bibeshye cyangwa bamubeshyera. Ndetse avuga ko we adashinzwe amanota yabo n’ibibazo byabo bakwiye kubibaza WDA.
Aba banyeshuri bavuga ko ababashije kubona amanota yabo ari ba bandi bafite akazi gakomeye hanze aha ku buryo babasha kwigererayo.

Ibitekerezo 0