{Mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bukuru mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko kuri uyu wa Gatanu byagaragaye ko mu bihe byashize by’icyunamo bamwe mu rubyiruko bitwaraga nabi mu majoro yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.}
Ibi byagarutsweho n’abanyamakuru ubwo habazwaga ingamba zafashwe n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko kugirango urubyiruko rugire uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwibuka hirya no hino mu gihugu.
Aha niho byagaragarijwe ko hirya no hino mu ijoro ryo kwibuka usanga bamwe mu rubyiruko basa n’ababonye umwanya wo guhura no gushimisha imibiri yabo bagushanya neza (bateretana), abandi banywa ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urukozasoni nk'ibyo.
Ubwo yagiraga icyo abivugaho, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko Nkuranga Alphonse yagize ati:” Turanenga urubyiruko rufata igihe cyo kwibuka igihe twunamira abacu bazize Jenoside bakakigira nk’igihe cyo kwidagadura kuri bo kuko bene abo baba batesha agaciro igikorwa cyo kwibuka ndetse ntibaba bahaye agaciro abagomba kwibukwa”.
Nkuranga yakomeje avuga ko bene abo bakwiye kwihamira mu ngo zabo mu gihe abandi baba bagiye kwibuka, ati :” usibye ko abo nta cyizere batanga cyo kubaka ejo habo hazaza ndetse n'ah’igihugu cyabo”.
Ibyo kandi byashimangiwe na mugenzi we Uwiringiyimana Philbert, umuhuzabikorwa w’Inama y'Igihugu y’Urubyiruko ubwo yagiraga ati:” urubyiruko hirya no hino mu gihugu rukwiye kuba intangarugero mu bikorwa byiza; nitwe mbaraga z’igihugu, ntidukwiye kubyitwa gusa dukwiye no kubigaragariza mu bikorwa byacu bya buri munsi”.
Basabwe kwitabira ibikorwa byose byo mu cyumweru cyo kwibuka
“Muri ibi bihe tugiyemo by’icyunamo, urubyiruko rurasabwa kwitabira imihango yo kwibuka, ibiganiro, filime, rurasabwa kandi kwita no gusukura inzibutso, gushyingura mu cyubahiro imibiri y'abazize Jenoside aho bizakorwa, kwegera no gufasha abacitse ku icumu, kwita no gufasha abahungabanye”. Ibyo ni ibyashyizwe ahagaragara n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Kuri uyu wa 7 Mata, ku gicamunsi hateganijwe urugendo rwo kwibuka abazize jenoside arirwo 'Walk to Remember' kuva imbere ya Minisiteri y'Ubutabera kugera kuri stade Amahoro y’i Remera i Kigali aho hazatangwa ubutumwa bukangurira urubyiruko uburyo rukwiriye kuzitwara mu gikorwa cyo kwibuka dore ko usigaye usanga urubyiruko rimwe na rimwe rusigaye rujyanwa n’ibindi bitari ukwibuka kandi aricyo kiba cyaruzinduye.
Uwiringiyimana Philbert kandi yagarutse ku gihe cyashyizweho ku rwego rw’igihugu cy’uko ijoro ryo kwibuka ritazajya rirenza amasaha yateganijwe ariyo i saa yine z’ijoro, aho buri muturarwanda wese asabwa kujya ahantu abona ko igikorwa cyo kwibuka nigisozwa aza kuba yabona aho ashobora kwerekeza agacumbikirwa.
Yasoje uyu iyi nama n’abanyamakuru atangangaza ko kugeza ubu basanga ingengabitekerezo ya Jenoside kuri ubu imaze kugabanuka mu rubyiruko ugereranyije no mu bihe byashize kuko ahanini mu bigo by’amashuri banabigaragarizaga nko mu misarani aho bandikaga ku nkuta inyandiko zisesereza abo babana mu bigo babarizwamo, ariko ubu bikaba bitagikunze kugaragara.

Ibitekerezo 0