{Inama nkuru idasanzwe y’Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda yateranye ku cyumweru yafashe icyemezo cyo guhagarika ku mirimo bamwe mu bayobozi b’uwo muryango.}
Iyi nama yagaye imyitwarire n’imikorere idahwitse ngo bagaragaje mu mirimo bari bashinzwe.
Nyuma yo gusuzuma imiterere y’ikibazo cyateje amakimbirane n’ubwumvikane buke mu Muryango w’Abasilamu mu Rwanda, inama nkuru idasanzwe y’uwo muryango yafashe icyemezo cyo guhagarika bamwe mu bayobozi bawo. Mu bahagaritswe harimo Mufti wungirije Musa Sindayigaya n’Umunyamabanga wungirije Suleiman Mbarushimana.
Inama idasanzwe y’Umuryango w’Abasilamu yasanze ngo baragize imyitwarire idahwitse mu mirimo bari bashinzwe. Abandi bahagaritswe n’abari bagize Komite nyobozi ya Baitrumal, ari icyo kigega cy’imari cy’uwo muryango mu Rwanda.
Umuyobozi w’Abayisalamu mu Rwanda, Mufti Sheikh Gahutu Abdul Karim, yavuze ko byari ngombwa gufata icyemezo, nk’inama nkuru idasanzwe, nyuma yo gusesengura imizi y’ikibazo cyari gihari.
Undi wasezeye ku bushake ni ushinzwe amategeko n’ubutabera Kadhi Iyakaremye Omar uvuga ko icyemezo cyafashwe kidakurikije amategeko.
Sheikh Musa Fazil Harelimana, umwe mu bajyanama bakuru mu muryango w’Abasilamu mu Rwanda, yavuze ko ibyemezo byafatiwe abatarubahirije inshingano bari bashinzwe kuzuza bikurukije amategeko.
Abahagaritswe ku mirimo yabo, mufti wungirije n’umunyamabanga wungirije ntibagaragaye muri iyi nama nkuru y’umuryango w’Abasilamu mu Rwanda.
Nk’uko biteganyijwe ko mu gihe kiri hagati y’iminsi 30 na 40, hazaba ho uguterana kw’inama nkuru idasanzwe y’umuryango w’Abasilamu kugira ngo hatorwe abasimbura abahagaritswe mu mirimo yabo.
Inkuru dukesha: Radio Rwanda




Ibitekerezo 0