{Mu gihe hariho politiki y’uko abana bose bagomba kujya ku ishuri bakarangiza nibura imyaka icyenda, mu murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Bugesera, ho bamwe mu bana bata ishuri bakajya kurinda inyoni mu muceri mu gishanga cya Nyaruriba.}
Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu babyeyi bafite abana basiba ishuri bakajya kwirirwa bakabukira inyoni mu muceri, bavuga ko babohereza ku ishuri bakararurwa no kujya gukorera amafaranga mu bahinzi b'umuceri.
Umubyeyi utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati "Mu by'ukuri abana bacu ntabwo bakiga kuko usanga bashukwa n'amafaranga bakorera mu gishanga yo gukabukira inyoni, bakava mu gitondo bakageza nimugoroba, batubeshya ko bagiye kwiga kandi bagarukiye mu nzira bakajya kurinda inyoni mu muceri, bakorera amafaranga.”
Umuyobozi wa Koperative Jyambere Nyarugenge, imwe mu makoperative ahinga mu gishanga cya Nyaruriba, Yonasi Siboyandemye, abajijwe impamvu bakoresha abana biga mu mashuri abanza mu gihe cy'amasomo, yagize ati “Abana birukana inyoni mu muceri bariga ni ko batubwiye, ariko biga ibihe bitandukanye, ni ukuvuga ngo uwize igitondo aza kwirukana inyoni ikigoroba, uwize ikigoroba akaza mu gitondo.”
Koperative ivuga ko buri mwana ahembwa amafaranga 2000 ku kwezi kuri hegitari, kandi kurinda umuceri bikamara ukwezi. Umwana ariko ngo ashobora kurinda imirima ibiri cyangwa itatu bitewe n'aho yapatanye. Amafaranga abo bana bahembwa ava mu isanduku ya Koperative zihinga muri icyo gishanga.
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko ibyo abo bahinzi b’umuceri bakora byo kubangamira abana kujya ku ishuri babarindisha inyoni bitemewe.
Rwagaju yagize ati “Ntabwo byemewe gukoresha abana iyo mirimo, nta n’ubwo byemewe kubakoresha mu gihe cyo kwiga. Birashoboka ko bamwe muri abo bana ababyeyi babo bakorera muri ayo makoperative bakabajyanamo, ni yo mpamvu tugiye kubikurikirana tukabikumira, kandi tuzabahana dukurikije amategeko.”
Yakomeje kandi avuga ko ashishikariza ababyeyi kujya bakurikirana uburere n'imyigire by'abana babo umunsi ku wundi, bakamenya niba bagera ku ishuri baboherejeho.


Ibitekerezo 0