Aya ni amwe mu magabo ya Sgt (demob) Nkurunziza Evariste wigobotoye umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) urwanya Leta y’u Rwanda, nyuma y’imyaka 13.
Bimwe mu binyoma abarwanyi ba FDLR babwira abo bashimuse bakabinjiza muri uyu mutwe ni uko bagomba kurwana kugeza bafashe u Rwanda, ndetse ko n’ugerageje gutoroka akarutahamo Inkotanyi zimwica zikabanza kumufata amajwi ye akajya akoreshwa mu itangazamakuru nk’aho akiriho kandi yarapfuye.
Sgt (demob) Nkurunziza Evariste w’imyaka 27 wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mukura yinjijwe ku gahato muri FDLR afite imyaka 14. Ni umwe mu bantu 209 bo mu cyiciro cya 77 cy’abahoze ari abasirikari Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari iherutse gusubiza mu miryango.
Imibare ya Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikari (RDRC) igaragaza ko kuva ikigo cya Mutobo cyashingwa mu 2001, kimaze kunyuzwamo abantu 12.832 bahoze ari abarwanyi, bafashijwe gusubira mu buzima busanzwe.
Barimo ab’igitsina gabo 12.686, n’ab’igitsina gore 146. Hari kandi n’abana 427 bazanye n’iyo miryango, biganjemo abavutse ku bagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu.
Sgt (demob) Nkurunziza yavuze ko “Navukiye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nsanga ababyeyi banjye ari abarwanyi ba FDLR, twababaza impamvu turi muri Congo bakatubwira ko umwanzi wacu ari (Umututsi) wabirutseho abavana mu gihugu cy’u Rwanda bagahungira muri Congo. Iyo bakubyaye ugakura, ugomba kujya mu gisirikari kugira ngo FDLR izabone imbaraga z’abazasimbura abasaza, kugira ngo bazagaruke gufata ubutegetsi mu Rwanda. Kuko ari igihugu cy’isezerano cy’Abahutu.”
Nkurunziza avuga ko gukurira mu gisirikari cya FDLR byatumye akurira mu buzima bubi cyane burimo no kubibwamo ingengabitekerezo ya Jenoside yo kwanga ‘Umututsi’ aho ava akagera, hakiyongeraho gukoreshwa imirimo ivunanye yo kwikorezwa imbunda no gutangira guhabwa imyitozo ya gisirikari ari bato.
Mu buzima bugoye baba barimo ntibaba bemerewe kumva Radiyo yo mu Rwanda, kuko ufashwe aricwa, gusa ntibyabujije Nkurunziza kujya azumva rwihishwa bimutera amatsiko yo gutoroka agataha, ngo arebe ko ibyo yabwiwe ari ukuri.
Nkurunziza ahamya ko akigera mu Rwanda yakiriwe neza bitandukanye n’ibinyoma babwirwaga mu myaka 13 yamaze muri FDLR.
Agahinda ko kwinjizwa mu gisirikari akiri muto agahuriyeho na Uwimana (Izina ryahinduwe), umugore w’imyaka 20 avuga ko yamenye ubwenge arererwa mu muryango mu mashyamba ya Congo, ari naho yavanywe ajyanwa muri FDLR nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Ati “Mu mashyamba twabagamo, abasirikari ba FDLR baraje batujyana mu gisirikare turi abakobwa batanu icyo gihe nari mfite imyaka 12, bakajya birirwa badukingiranye mu nzu zabo ngo tudatoroka. Bakadusambanya ntabyo tuzi, twabonaga ari nka filime, aho bagiye kurwana bakaduhekesha imbunda.”
“Aho afande yaryamaga twararyamanaga ndinda ngira imyaka 20 muri ubwo buzima, twarashavuye birenze, nabyariyemo inshuro eshatu, bigeze nyuma bakaduteza inshinge ngo ntidukomeze kubyara. Nyuma nabonye bindambiye mpitamo gutoroka ariko ntorokana umwana umwe, ariko mfite icyizere ko ni abandi nzababona.”
Aba bose nyuma yo gusubizwa mu muryango bavuga ko bongeye kugira icyizere cyo kubaho, ndetse biteguye gukora bakiteza imbere banafatanyije n’abandi Banyarwanda mu kubaka Igihugu.







Ibitekerezo 0