{Ibi ni ibyavuzwe n’umuyobozi mukuru wa Health and Fitness Center LTD kuri uyu wa Gatatu ubwo urubyiruko rugize iyi kompanyi rwari ruteraniye mu cyumba cy’inama cya Alpha Palace Hotel, biga ku cyatuma ejo hazaza haba heza kurushaho.}
Mu kiganiro na IGIHE, Munyawera Fiston, Umunyamabanga wa Health and Fitness Center yagize ati: ”Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Impinduramatwara ishingiye ku kubaka ejo hazaza heza'. Ibi rero twabitekereje mu rwego rwo kubumbira hamwe imbaraga z’urubyiruko rurenga 60 rugize iyi kompanyi kugira ngo twubake ejo hazaza heza tutirengagije amateka y’igihugu cyacu".
Urubyiruko rwibumbiye muri Health and Fitness Center LTD ruri mu byiciro byose, haba abasore ndetse n’inkumi. Iyo kompanyi ifite ibikorwa byagutse bijyanye na sport bikorerwa muri Alpha Palace Hotel (Swimming Pool na Gym), rukanakora protocol.
Nk'uko babigaragarije muri iyo nama bashyize hamwe biyemeje kurwanya ingengabitekerezo mbi, cyane cyane ibiba amacakubiri.
Umutoni Divine ni umwe mu bagize Health and Fitness Center LTD, ubwo yaganiraga na IGIHE yatangaje ko ku bwe nta cyatuma amarorerwa ya Jenoside yongera kuba mu Rwanda kuko amateka y’u Rwanda ahagije kugirango buri wese afate icyemezo kizima.
Yakomeje agira ati:” Amateka atwereka ingaruka za Politiki mbi n’ingaruka za Politiki nziza ari nayo dufite kuri ubu. Rero nk’urubyiruko ngomba kubiba urukundo muri bagenzi banjye cyane ko muri Health and Fitness dushyira hamwe’’.
Uwitwa Coude akaba n’umwe mu bayobozi b’iyi kompanyi, we yagize ati " Uko mwatubonye hano twese turi urubyiruko, twateranye ngo twigire hamwe uburyo bwiza bwo gutandukanya amateka y’urubyiruko rwo muri 92-94 n’urw'ubu".
Mukasa Nelson ari nawe washinze Health and Fitness Center LTD yatangarije IGIHE ko abishyize hamwe mu bikorwa bya buri munsi bakirengagiza amateka y’u Rwanda baba batazi ishingiro ry’ejo hazaza. Yagize ati:” Ndasaba amatsinda y’abantu aho ava akagera cyane cyane ay’urubyiruko ko twakwigira ku mateka tukubaka ejo hazaza heza, bityo tube imbarutso yo gukumira Jenoside”.

Ibitekerezo 0