{Kuri iki cyumweru mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama y’abakomoka mu Karere Huye bahatuye kandi bahakorera, aha hatangajwe ko aba bantu bibumbiye mu Murenge witwa uwa 15 kuko Akarere ka Huye gafite imirenge 14.}
Mu mwaka wa 2011 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahuye n’abaturage batuye muri Kigali bakomoka mu Karere ka Huye mu rwego rwo kwigira hamwe icyateza imbere ako karere.
Aha niho havuye igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’abatuye muri Kigali bakomoka muri Huye bityo biyita Umurenge wa 15 kuko ubusanzwe aka Karere kagizwe n’imirenge 14.
Mu mihigo y’Akarere ka Huye iki gikorwa cyo guhuriza hamwe abanyehuye kiri mu by’ingenzi bizafasha guhigura kuko ngo umusanzu w’abagize uyu murenge wa 15 ufatika.
Kuri ubu Umuyobozi Mukuru w’Umurenge wa 15 ni Senateri Mukasine Marie Claire, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru yagize ati: “Kugira ngo uyu murenge ubeho byaturutse ku ruhare rw’Akarere ka Huye n’ubwo twatinze kugaragaza umusaruro kuri ubu ibikorwa byacu bitangiye kwigaragaza mu iterambere ry’Akarere kacu”.
Mukasine avuga ko hari byinshi barimo gufasha Akarere nko kubaka inganda n’amazu, inzibutso n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye n’ibyishimo byinshi yatangaje ko kuba yahuye n’abagize uyu murenge wa 15 na none byari bikwiye kuko ngo uyu murenge ufashe runini mu iterambere.
Umuyobozi wa Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yagize ati: “Huye ni Akarere gakase neza ku buryo byoroshye kuhashyira amajyambere yihuse ndetse kuri ubu ibikorwa by’iterambere birihutishwa umunsi ku wundi.”
Yongeyeho ati: “Ikibuga cy’indege nticyihutirwa cyane mu iterambere rya Huye kuko icya Kanombe gihari n’ubwo tutacyanze mu karere kacu.”
Aha umuyobozi wa Huye yakomeje avuga ko amajyambere agiye kugaragarira buri wese ugera muri Huye, muri aka karere hagiye kubakwa inzibutso 3 zizafasha mu gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo 0