{Minisiteri y’uburezi itangaza ko abana baba bagera mu mashuri y’inshuke bakabije kuba bake cyane, ariko byanze bikunze hari intego ko mu mwaka wa 2018 byibuze buri mwana agomba kujya yiga umwaka umwe ubanziriza amashuri abanza.}

Minisiiri w’Uburezi, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize higwa ku kureba raporo y’aho uburezi kuri bose buhagaze, yagaragaje ishusho y’aho uburezi bw’amashuri y’inshuke bumeze.

Yagize ati “Abana bose bagomba kuyajyamo, kuri ubu abana biga amashuri y’inshuke baracyari bake, uburezi bwo mu mashuri abanziriza abanza hakenewe imbaraga kuko abayagana ni 12% bayiga, bari bakwiye kuba ari benshi, ni igikorwa kigomba gushyirwamo imbara muri iyi myaka.”

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko muri buri karere kazagira ikigo cy’amashuri cy’intangarugero ku mashuri y’inshuke, bityo n’ibigo biri kubakwa hakiyongeraho ikigo cy’amashuri y’inshuke.

Mu mashuri y’inshuke bigaragazwa ko umwana aba kumenya ibintu by’ibanze, mbere yo gutangira amashuri abanza, kandi bitewe n’uburyo yigishwamo hakoreshejwe ibikoresho byabugenewe, ibikinisho bitandukanye, bituma umwana akura neza mu bwenge.

Zimwe mu mpamvu zituma abiga aya mashuri baba bake, ni uko yiganje mu mijyi akenshi akigwamo n’abafite, hari n’aho usanga ababyeyi ari bo bateranya bakishyura umwarimu ariko abana babo bakiga.

Hari n’aho mu byaro ababyeyi bazi gusoma no kwandika ari bo bajya kumenyereza abana aho bashyize hamwe, bikabafasha mu kubamenyereza mu gihe abandi baba bagiye mu mirimo ya buri munsi, bakagenda basimburanwa kubitaho.

Abandi benshi mu byaro ho bategereza ko umwana ageza igihe cyo gutangira amashuri abanza, umwana akaba ari bwo atangira guhura n’ishuri.

Umwana wageze mu mashuri y’inshuke atinyuka kare, amenyerana n’abandi, bakanagaragaza ibyo bifitemo, ukiri hasi agakurikiranwa agafashwa kujya ku murongo w’abandi, binabafasha mu masomo, mu mimikino no kumenya kuvuga, kubara no kwandika iby’ibanze birimo inyajwi, gutandukanya amabara y’ibintu, gufata mu mutwe n’ibindi.

Abakurikiranira hafi iby’uburezi bavuga ko amashuri y’inshuke ari ngombwa, ni igikorwa gikwiye kwitabwaho na Leta n’abafite ibikorwa by’uburezi mu bikorera, abanyamadini bagafatanya na Leta mu kwita ku burezi bw’abana bato.

[email protected]