Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2015, Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no gucyura Impunzi, Mukantabana Seraphine, yagaragaje ko umunsi ku munsi Abarundi bari kwambuka umupaka bahungira mu turere twa Bugesera na Nyanza.
Yagize ati“Umubare w’impunzi urimo kwiyongera buri kanya, kuko kugeza ubu tumaze kwakira 381.”
MIDMAR yagaragaje ko izi mpunzi zose zivuga ko zihunze umutekano muke ukomeje kurangwa mu gihugu cyabo cy’u Burundi.
Impunzi zimaze kugera mu karere ka Bugesera ni 202, izindi zakiriwe mu Karere ka Nyanza nk’uko MIDMAR ibitangaza.
Kugeza ubu ariko MIDMAR yatangaje ko nta cyo u Rwanda rurabivuganaho n’u Burundi.

Hagati aho, yashyizweho inkambi ebyiri z’agateganyo zo kwakiriramo impunzi z’Abarundi; iya Biryogo iherereye mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera n’iya Nzanza.
MIDIMAR yatangaje ko igiye gushakira izi mpunzi byihuse aho kurara, ibyo kurya, amazi no kuvura abaje barwaye.
Minisitiri Mukantabana avuga ko abamaze kugera mu Rwanda bafatwa nk’abarimo gusaba ubuhungiro.
Yagize ati“Turabafata nk’abasaba ubuhungiro kuko abahunga ku munsi bataragera ku ijana.”
Impunzi z’Abarundi zikomeje guhungira mu Rwanda mu gihe igihugu cyabo gikomeje imyiteguro y’amatora Y’Umukuru w’Igihugu.
Twitter: @KAYITAREJean

Ibitekerezo 0