{Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi – REB kiratangaza ko hagati y’itariki ya 10 na 28 uku kwezi abarimu ibihumbi 40 bigisha mu Rwanda bari mu isuzumabumenyi rizafasha kumenya inzego zitandukanye bariho mu bumenyi bw’ururimi rw’Icyongereza, mu rwego rwo koroshya uburyo aba barimu bazahugurwamo muri uru rurimi muri uyu mwaka.}
Rwanda Education Board ivuga ko Icyongereza ari inkingi mwikorezi mu iterambere ry’igihugu kuko ruzafasha Abanyarwanda guhangana ku isoko ry’umurimo mu karere ndetse no mu Isi nzima muri rusange kandi ngo abazahugura aba barimu bahawe ibizabafasha gutanga ubumenyi buhagije.
REB ivuga ko “Kuva muri Mutarama abazahugura abarimu twabahaye imashini zirimo porogaramu zifasha kwiga Icyongereza kuva ku rwego rwo hasi kugera ku rwego mpuzamahanga.”
Ikizamini cy’isuzumabumenyi mu Cyongereza ku barimu b’amashuri abanza n’ayisumbuye ribanjirije amahugurwa abarimu bazahabwa, kikaba kirimo gusoma, kwandika, kumva no kuvuga Icyongereza hakiyongeraho ikibonezamvugo ndetse n’inyunguramagambo.
Abarimu barasabwa kwigana imbaraga nyinshi kugira ngo bazamure urwego barimo mu Cyongereza, ari nabyo bizabaha ubushobozi bwo kuzamura ireme ry’uburezi u Rwanda rwifuza.
Uretse iki kizamini cy’isuzumabumenyi aba barezi barimo, mu kwezi kwa Nzeri bazongera kwicara mu kizamini nk’iki harebwa aho bazaba bageze.
Mu mwaka wa 2015 nabwo abarimu bazahabwa ibizamini bitandukanye byo gusuzuma ubumenyi bafite mu rurimi rw’Icyongereza ndetse nyuma bazahabwe impamyabumenyi zizagaragaza urwego bariho.

Ibitekerezo 0