{Abarimu bagera kuri 40 bo mu mashuri abanza n’ayisimbuye mu Rwanda berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mahugurwa y’ukwezi mu rurimi ry’icyongereza.}
The New Times dukesha iyi nkuru ivuga ko aba barium bagiye mu byciro bibiri kuwa Kane no kuwa Gatanu, bakaba baragiye muri aya mahugurwa muri gahunda ya Minisiteri y’uburezi ifatanyije na Kaminuza ya Hartford yo muri leta ya Connecticut muri USA.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ushinzwe abarimu, Ntaganzwa Damian yagize ati “Mu bafasha mu myigishirize y’icyongereza bagera ku 1000, harimo Abanyarwanda 300 gusa. Ibi turizera ko bizagabanya umubare w’abanyamahanga.”
Yongeyeho ko buri karere gafite ugahagarariye ndetse hari n’uturere duhagarariwe n’abarenze umwe.
Umuyobozi mukuru wa REB, Dr John Rutayisire avuga ko iyi gahunda ijyanye n’umurongo w’igihugu wo kugira Icyongereza ururimi rutangirwamo amasomo.
Yagize ati “Icyongereza gifitiye akamaro igihugu kuko ibihugu byinshi u Rwanda ruhahirana na byi ari cyo bikoresha, haba muri Aziya, mu Burengerazuba, u Burasirazuba no muri Afurika y’Amajyepfo bakoresha Icyongereza nk’ururimi rw’igihugu, bityo rero twabikoze mu koroshya ubuhahirane.”
Ntaganzwa yongeyeho ko mu byagendeweho mu guhitamo abazajya mu mahugurwa birimo ubushobozi n’ubunararibonye kandi hatoranyijwe abigisha Icyongereza.
Yagize ati “Twari dufite abagera ku 1200 bari bifuje kwitabira aya maahugurwa, 40 ni bo batoranyijwe.”
Umwarimu w’Icyongereza mu Rwunge rw’amashuri rwa Mugonero mu karere ka Nyamasheke, Ngabire Candide avuga ko iyi gahunda izamufasha mu kurushaho kumenya neza Icyongereza.
Ngabire yagize ati “Tuzagira amahirwe yo kuganira n’inzobere mu burezi zabyigiye kandi zivuga Icyongereza nk’ururimi rwabo kavukire.”
Pacifique Kamikamuntu wigisha mu ishuri ribanza rya Uwagishimbiri mu karere ka Karongi yishimiye kuba yaratoranyijwe, agira ati “Nizeye ko tuzunguka uburyo bushya bwo kwigisha Icyongereza ndetse tukongera ku byo twari dusanganwe.”

Ibitekerezo 0