{Polisi y'u Rwanda yatangije amahugurwa agamije kongera ubumenyi ku bapolisi n'imikoreshereze y'imbwa zishinzwe gusaka i Gacuriro mu karere ka Gasabo, akazamara umwaka n’igice ku bapolisi 80.}

Amakuru dukesha urubuga rwa polisi avuga ko ACP Emmanuel HATARI, umuyobozi w’umutwe ushinzwe gutabara (Interforce), yafunguye ayo mahugurwa y'abapolisi 80 agamije kwihaza mu bumenyi ku bapolisi ndetse no ku mbwa, mu kurinda umutekano.

ACP Hatari yagize ati “Aya mahugurwa ni ngombwa kuko azatanga ubumenyi buhagije bwo gusaka ibisasu cyane cyane muri iki gihe isi ihanganye n’ikibazo cy’iterabwoba … gusaka ibiyobyabwenge mu gihe na none hariho ikwirakwizwa n’icuruzwa ryabyo mu bice byinshi by’isi. Ni ngombwa ko Polisi y’u Rwanda igira ubumenyi n’ubushobozi bituma ibasha guhangana n’ibibazo byugarije umutekano mu rwego mpuzamahanga, ibi ariko bizahera ku kubungabunga uwacu mu gihugu, kandi bigomba kugerwaho.”

Impuguke izatanga amasomo atandukanye muri ayo mahugurwa, Gahirwa Kareba Felix, yatangaje ko azatangwa mu byiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere kizibanda ku kwigisha abapolisi bashya hatangwa amahugurwa y’ibanze ku gukoresha imbwa mu mirimo itandukanye, aho nyuma hazatangwa n’isuzumabumenyi kugira ngo harebwe abakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Icyiciro cya kabiri hazigishwa n’abasanganywe imbwa bakoresha (dog handlers), aba by’umwihariko bazagenerwa buri munsi igihe cyo kureba ko hari ibibura hagati ya bo n’imbwa bakoresha, hazanatoranywemo abashoboye kuzikoresha neza kurusha abandi, ari nabo bazavamo abarimu b’abandi .

Naho icyiciro cya nyuma hashyirweho abashobora kuyobora abandi ndetse bakanacunga imibereho ya ziriya mbwa (canine masters) banashyirirweho amabwiriza ngenderwaho mu kazi , n’imirongo ngenderwaho yo ku rwego mpuzamahanga mu gucunga no kuyobora ibigo nk’ibi bikoresha imbwa.

Abapolisi bari mu mahugurwa ku ikoreshwa ry'imbwa zisaka(Ifoto/Polisi)
Abapolisi bari mu mahugurwa ku ikoreshwa ry'imbwa zisaka(Ifoto/Polisi)