{Abapasiteri 15 b'amatorero atandukanye yo mu Rwanda n’abacuruzi 11 bageze i Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Ukuboza, bavuye gusengera igihugu no kwigira kuri Isiraheli iterambere binyuze mu bucuruzi.}

Bayobowe na Pasiteri Samedi Theobald ukuriye itorero Miracle Center, abitabiriye urugendo rwo gusengera igihugu muri Isiraheli bageze i Kigali ahagana mu ma saa saba z’amanywa (13h00) bakiriwe n’imiryango yabo abayoboke b’amatorero atandukanye n’abandi bishimiye kubakira.

Pasiteri Samedi Theobald aganira n’itangazamakuru yagize ati “Twagiye gusengera igihugu kugira ngo kigire amavuta y’umugisha. Twagiye mu gihugu cy’umugisha kugira ngo umwaka tuwurangize dufite umugisha, twasengeye abayobozi b’igihugu, dusengera iterambere mu gihugu abayobozi b’itorero, abaturage muri rusange.”

Pasiteri Samedi yavuze k yaobatirije Abayisiraheli n’Abanyarwanda mu njyanja ya Yorodani aho Yezu yabatirijwe, abisiraheli bazamura ibendera ry’u Rwanda muri Isiraheli babereka ko bishimiye ukuza kw’Abanyarwanda mu gihugu cyabo.

Pasiteri Peter Kamuzinzi ukuriye itorero Faith Center we yatangaje ko uretse kuba baragize amahirwe yo gusura aho Yezu yabatirijwe, ngo basuye kandi aho yavukiye, aho yabambwe n’aho yashyinguwe, aho Musa yaherewe isezerano n’Imana, umusozi muremure cyane abayisiraheli bazamutse ubwo bari kumwe na Musa bazamutse n’ahandi hantu hatagatifu hagenda havugwa muri Bibiliya.

Uretse kuba barasengeye igihugu, ngo nk’igihugu cyahuje amateka n’u Rwanda cyane ku kuba byombi harabayemo Jenoside bajyanye n’abacuruzi bagera kuri 11 bagiye kureba aho bageze mu bukungu no kwiteza imbere.

Abagera kuri 26 bageze i Kigali kuri uyu munsi bahagurutse mu Rwanda tariki 16 Ukuboza.

Pasiteri samedi wari uyoboye abagiye muri Isiraheli aganira n'itangazamakuru bageze mu Rwanda ku kibuga cy'indege i Kanombe
Pasiteri samedi wari uyoboye abagiye muri Isiraheli aganira n'itangazamakuru bageze mu Rwanda ku kibuga cy'indege i Kanombe
Abitabiriye kwakira abapasiteri bavuye gusengera igihugu muri Isiraheli mu kanyamuneza
Abitabiriye kwakira abapasiteri bavuye gusengera igihugu muri Isiraheli mu kanyamuneza

[email protected]