{Green Hills Academy kimwe mu bigo bizwiho gutanga uburezi bufite ireme, kuwa gatatu tariki ya 19 Nzeri 2012 cyashimiye abanyeshuri bagera kuri 17 bitwaye neza mu bizamini mpuzamahanga by'amashuri yisumbuye bizwi ku izina rya IGCSE (International General Certificate for Secondary Education).}
Ibi bizamini byakozwe mu kwezi kwa Gicurasi na Kamena; bakaba barabonyemo amanota ashimishije kandi aruta cyane aya bamwe mu banyeshuri bo mu bindi bihugu bihuje porogaramu y'amasomo na bo.
Mu kiganiro na IGIHE, umwe mu banyeshuri barushije bagenzi babo amanota, Manzi Ian Elvis, yatangaje ko kuba yararushije abandi amanota abikesha kuba yarashyize mu bikorwa inama za buri munsi yagirwaga n'ababyeyi ndetse n'abarezi bamukangurira guha umwanya uhagije amasomo kandi akayasubiramo buri munsi aho kwiga gusa ku munsi w'ikizami.
Byamufashije kwitwara neza cyane kandi ko ateganya gukomeza gutera imbere akazavamo umuntu ukomeye mu ikoranabuhanga kugira ngo azagire uruhare mu iterambere ry'igihugu cye.
IGIHE yaganirije umwe mu bakobwa bitwaye neza muri ibyo bizami, Linda Umwali, atangaza ko igihe cyari kigeze ko n'abakobwa bagaragaza ubushobozi bwabo kuko bashoboye.
Ngo icyo bakeneye ko ari uguhabwa umwanya n'icyizere ko ibindi babishoboye. Ynanakanguriye abandi bakobwa bagenzi be ndetse n'abandi bakobwa muri rusange ko bihaye icyizere, bakiyumvamo ubushobozi, bagakora cyane, ko ntacyo batageraho.
Umuyobozi wa Green Hills Academy, Ron Wallace atangaza ko ari ku bufatanye n'imikoranire myiza hagati y'ubuyobozi bw'ishuri ndetse n'abarimu byatumye babasha gutsindisha umubare munini w'abanyeshuri muri ibi bizamini mpuzamahanga.
Banaboneyeho gutanga ishimwe ku barimu batsindishije cyane kurusha abandi, ko kandi bateganya no kuzaha ibihembo ku mugaragaro abo banyeshuri kugira ngo bitere imbaraga abo bitwaye neza kandi binatere ishyaka n'abandi yaba abanyeshuri ndetse n'abarimu kugira ngo mu bizami bitaha bose bazitware neza kuko ari ishema kuri Green Hills ndetse no ku gihugu muri rusange.




Ibitekerezo 0