Aya marushanwa y’iminsi itatu yabereye mu Ishuri Rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya Kigali (IPRC), yahuje urubyiruko rwiga amasomo y’ubumenyingiro mu bihugu bitandatu. Yitabiriwe n’abantu 33 barimo Abanyarwanda 16.
Abahatana bakosorwaga n’impuguke ziturutse hirya no hino ku Isi, zatanze amanota muri buri cyiciro. Guhemba byakozwe kuri uyu wa Gatanu, abanyarwanda bane begukana imidali ya zahabu.
Abo ni Kicaro Ngabo Victor warushije abandi mu gusudira; Mukabalisa Channela mu gutunganya imisatsi; Turinayo Janvier mu kubaka amakaro; Abayo Himbaza Enock mu by’amashanyarazi na Bigirimfura Shero mu gukora amazi).
Naho Abanya- Maroc, Azzedine Samadi na Houssana Dakhla doun, bombi begukanye imidal ya zahabu mu gukoresha robots mu nganda, undi mugenzi wabo awegukana mu butetsi, Fouad Abdoun.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène, yagaragaje ko aya marushanwa nyafurika atumye igihugu kimenya aho kigeze mu ireme ry’uburezi mu bumenyingiro ku bitsina byombi.
Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane kuko nk’u Rwanda byatugaragarije ubushobozi bw’abanyeshuri bacu b’Abanyarwanda, mwabonye ko abana b’abakobwa babonye imidali ya zahabu, babonye imiringa, babonye iya bronze, byatugaragarije ko hari aho u Rwanda rumaze kugera mu kwiyubaka mu by’ubumenyingiro.”
Nubwo u Rwanda rwabonye imidari myinshi ya zahabu, Dr Mutimura yavuze ko bitazatuma rwirara, rugiye gushyiramo imbaraga ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ruzitabire amarushanwa nk’aya ku rwego rw’isi.
Ubwo Minisitiri w’Uburezi yasuraga abahatana, yanavuze ko aya marushanwa igihugu cyayungukiyemo ibigo bitandukanye byo hirya no hino ku Isi birimo ibyo mu Budage n’u Busuwisi bizajya bifasha abanyeshuri b’Abanyarwanda kubona amahugurwa mu nganda zaho.
Yanavuze ko aya marushanwa atanga umukoro wo kunoza ibitagenda neza mu kwigisha ubumenyingiro.
Mukabalisa Channela w’imyaka 18 y’amavuko, ubura ukwezi ngo arangize umwaka mu kwiga gutunganya imisatsi, yabwiye IGIHE ko umudali wa zahabu yabonye ari ubumenyi bw’igihe gito yafashe neza, yizeye ko n’iyo yakorera mu mahanga umukiliya yanyurwa kandi akamukorera vuba.
Ati “Gutera amabara [mu misatsi] n’ibindi byose kugira ngo umukiliya wanjye agende acyeye, byamfashe nk’amasaha abiri.”
Nubwo hatatangazwaga amanota ya buri wese, Mukabalisa avuga ko uwamukurikiye wo muri Ghana, yarengeje amasaha atatu.
Turinayo Janvier wiga muri IPRC Kigali mu mwaka wa gatutu, yishimiye ko ubumenyi yahawe bwamufashije gukorana umuvuduko, arangiza neza kubaka amatafari agendeye ku bipimo byatanzwe.
Uretse Abanyarwanda batanu babonye imidali ya zahabu, batatu babonye iya Silver, undi uwa Bronze.
Buri cyiciro cy’abahatana, habaga harimo impuguke z’abanyamahanga n’iz’Abanyarwanda.
Indi nkuru wasoma:U Rwanda rwakiriye amarushanwa nyafurika yitezweho kuzamura ireme ry’uburezi mu bumenyingiro










Amafoto: Muhizi Serge

Ibitekerezo 0