Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Amazi, WASAC Group, Prof. Munyaneza Omar, yagaragaje ko itangizwa ry’iyo gahunda rizafasha mu kugera kuri izo ntego igihugu gifite.

Ati “Ni umushinga munini twizera ko uzaha abaturage amazi mu turere 13. Twizera ko ikibazo twari dufite hirya no hino mu gihugu cy’ibura ry’amazi uyu mushinga uzadufasha kukigabanya.”

Yakomeje ati “Ubibaze neza kuri miliyoni 13 zisagaho gato z’Abanyarwanda dufite, twari tugeze kuri 82,3% tubagezaho amazi, twizera ko nitwongeraho izo miliyoni ebyiri, umubare uzazamuka cyane kandi ntabwo ari uyu mushinga wonyine dufite hari n’indi turimo gukora kugira ngo twihutishe turebe ko twagera ku ntego igihugu cyihaye.”

Binyuze muri iyo gahunda, hazakorwa imishinga igamije kugeza amazi meza ku baturage itandukanye, irimo nk’umushinga w’amazi azafatirwa ku mugezi w’Akanyaru, ukazakwirakwiza amazi mu turere dutatu twa Gisagara, Huye na Nyaruguru ahazajya hatangwa metero kibe 30 316 ku munsi.

Si ibyo gusa kandi kuko hazanabaho kuvugurura uruganda rwa Nzove I rwakozwe kera aho rwatangaga amazi angana na metero kibe ibihumbi 13 ku munsi rukazajya rutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

Ati “Azaba ari amazi ahagije ashobora gufasha umujyi wa Kigali kutazongera kugira ibibazo by’amazi kandi no hirya no hino mu gihugu uyu mushinga uzakorerayo.”

Hari kandi umushinga wa Mwange uzafasha mu gukwirakwiza amazi mu Majyaruguru aho uzatanga meterokibe ibihumbi 34 ku munsi, umushinga wa Kivu Belt ugamije gukwirakwiza amazi mu turere twa Karongi na Rutsiro uzajya utanga nibura metero kibe 8.895 ku munsi.

Hazubakwa kandi Mugesera WSS mu Karere ka Ngoma ikazatanga amazi angana na metero kibe 12.450 na Muhazi izatanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi muri Kayonza na Gatsibo.

Biteganyijwe ko hazubakwa inganda n’imiyoboro migari binyuze muri uwo mushinga kandi bizatanga umusaruro ku baturage muri rusange.

Prof. Munyaneza yagaragaje ko uyu ari umwe mu mishinga migari igamije kugeza amazi meza ku baturage, ikigo WASAC cyagize.

Ku mafaranga azakoreshwa, AfDB izatanga miliyoni 199,5$, Ikigega cya Africa Growing Together Fund gitange miliyoni 50$ na Guverinoma y’u Rwanda itange miliyoni 24,7$.

Muri iyi gahunda kandi hazakorwa n'imishinga ijyanye n'isukura aho hazubakwa ubwiherero mu mashuri, mu bitaro, imiyoboro y'amazi yanduye no kubaka ahazatunganyirizwa imyanda.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu byiciro bitandukanye bigendanye n’uko amafaranga azagenda aboneka.

U Rwanda rufite intego ko uyu mwaka wa 2024 uzasiga rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na meterokibe 444.995 ku munsi.

Ni mu gihe mu 2017, amazi meza yari ahari yanganaga na meterokibe 182 120 ku munsi, ingano yayo irazamuka yikuba hafi kabiri mu myaka itatu gusa kuko byageze mu 2020 angana na meterokibe 322 852.

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza, yashimye uyu mushinga ko ugiye gufasha abaturage
Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof. Omar Munyaneza, yashimye uyu mushinga ko ugiye gufasha abaturage
Banki Nyafurika itsura Amajyambere izatanga arenga miliyoni 274$
Banki Nyafurika itsura Amajyambere izatanga arenga miliyoni 274$
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Marcelline Kayitesi yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu iyubakwa ry'ibikorwaremezo bitandukanye hagamijwe kugeza amazi meza kuri bose
Umuyobozi muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Marcelline Kayitesi yagaragaje ko hari gushyirwa imbaraga mu iyubakwa ry'ibikorwaremezo bitandukanye hagamijwe kugeza amazi meza kuri bose
Abakozi mu bigo bya Wasac Group na AfDB bungurana ibitekerezo
Abakozi mu bigo bya Wasac Group na AfDB bungurana ibitekerezo
Abitabiriye itangizwa ry'uwo mushinga bagaragarijwe uko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka ine
Abitabiriye itangizwa ry'uwo mushinga bagaragarijwe uko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka ine