{Mu mukwabo Polisi y’u Rwanda yakoze mu minsi 3, mu bice bitandukanye by’igihugu,yataye muri yombi abantu 22 bakekwaho kuba inyuma y’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge byafashwe}.
Polisi ku rubuga rwayo yatangaje ko yafashe udupfunyika 3,180 tw’urumogi, ibiro 70 byarwo, na litiro 100 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina rya African Gin.
Mu bafashwe harimo abafatanywe ibiyobyabwenge byinshi, barimo umugore witwa Lea Mukamunana, ukomoka mu wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, wafatanywe udupfunyika 2,810 tw’urumogi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi. Naho Sengabo Lambert w’imyaka 24, ukomoka murenge wa Gacurabwenge, yafatanywe ibiro 50 by’urumogi n’udupfunyika 24 twarwo, we afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Gacurabwenge.
Polisi y’u Rwanda yemeza ko gufata aba bacuruza b’ibiyobyabwenge bizafasha muri gahunda yihaye yo guca burundu ibiyobyabwenge mu gihugu, bigaragara ko bikoreshwacyane cyane n’urubyiruko, kandi bikaza ku isonga mu byaha bikorerwa mu gihugu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Superitendent Francis Gahima, yavuze ko ibiyobyabwenge muri iyi ntara, bigenda bigabanuka kubera imbaraga abaturage,bashyiramo mu kubikumira no gutangira amakuru ku gihe, cyane cyane aho bakeka iki cyaha.
Yagize ati“Tuzakomeza gushakisha abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge. Tuzakomeza no kwigisha abaturage ububi bwabyo, ku buryo iki cyaha kizasigara kitakibarizwa mu ntara yacu.”
Abafashwe nibahamwa n’icyaha bzahanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibitekerezo 0