Muri izi mpinduka, uzajya ahabwa inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari azajya asabwa kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, mu gihe ubusanzwe yasabwaga kuba yararangije amashuri yisumbuye.

Ni impinduka zije kuvugurura imiterere y’ubuyobozi bw’utugari yari yarashyizweho mu 2011, zikaba ziteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mpera za 2026, muri gahunda izakomeza kugeza mu 2035.

Umuyobozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’Inzego z’Ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Charles Rugisha, aherutse kubwira RBA ko izi mpinduka zizatangirira mu turere 27 tw’igihugu, ukuyemo uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Yasobanuye ko icyemezo cyo kongera abakozi ku rwego rw’akagari cyafashwe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage, bagaragaje ko umubare w’abakozi wari usanzweho udahagije kugira ngo babone serivisi bakeneye ku gihe.

Yagize ati “Mu bitekerezo byakusanyijwe mu baturage, byagaragaye ko abakozi bo ku kagari ari bake, aho usanga abaturage bahora basiragira ku biro by’akagari bashaka umukozi ubafasha bakamubura.”

Uretse kongererwa imishahara, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bazahabwa moto zizajya zibafasha mu kazi ka buri munsi, by’umwihariko mu kugera ku baturage no gukurikirana ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu tugari bayobora.

Ku rubuga rwa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) rukoreshwa mu gutangaza imyanya y’akazi, umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ugaragazwa mu cyiciro cy’imishahara cya 8,2.

Umusesenguzi umenyereye iby’imishahara y’abakozi ba Leta yabwiye IGIHE ko hashingiwe ku byiciro by’imishahara, umushahara w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ushobora kuba hagati y’ibihumbi 180 Frw n’ibihumbi 224 Frw, mu gihe abandi bakozi babiri bazamwunganira bashobora kuzajya bahembwa amafaranga agera ku bihumbi 140 Frw.

Iyi mibare ni ibigereranyo, kuko hataratangazwa ku mugaragaro ingano y’imishahara mishya izajya ihabwa abo bakozi.

Amatora y'inzego z'ibanze yatangiye mu mpera z'icyumweru gishize

Uturere 27 twashyizwe mu byiciro bitatu

Mu rwego rwo guhuza imiterere y’ubuyobozi bw’utugari n’ibikorwa by’ubukungu n’iterambere bikorerwa mu turere dutandukanye, uturere 27 tuzakorerwamo izi mpinduka twagabanyijwe mu byiciro bitatu.

Ibyo byiciro bigizwe n’uturere dutatu dukikije Umujyi wa Kigali, uturere umunani tw’imijyi yunganira Kigali n’uturere 16 tw’icyaro.

Uturere dukikije Kigali

Muri iki cyiciro harimo uturere twa Muhanga, Bugesera na Rwamagana.

Buri kagari ko muri utu turere kazajya kagira abakozi batatu, ari bo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Imijyi n’Ubukungu (Urban Economic Development Officer) n’Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Abaturage n’Imibereho Myiza yabo (Human Capital and Social Development Officer).

Uturere tw’imijyi yunganira Kigali

Iki cyiciro kigizwe n’uturere umunani twa Musanze, Huye, Rubavu, Rusizi, Kayonza, Kirehe, Nyagatare na Karongi.

Utugari two muri utu turere na two tuzagira abakozi batatu, bafite amazina y’imyanya n’inshingano bisa n’iby’abakozi bo mu turere dukikije Umujyi wa Kigali.

Uturere 16 tw’icyaro

Mu turere 16 dusigaye, buri kagari na ko kazajya kagira abakozi batatu, ariko amazina y’imyanya ya bamwe muri bo n’inshingano zabo bizaba bitandukanye n’iby’abo mu turere tw’imijyi.

Abo bakozi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (Economic Development Officer) n’Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Abaturage (Human Capital Development Officer).

Rugisha yasobanuye ko itandukaniro riri mu mazina y’iyo myanya rishingiye ahanini ku bikorwa by’iterambere byihariye mu turere tw’imijyi n’utw’icyaro.

Yagize ati “Amazina aho atandukaniye ni uko mu turere tw’imijyi yunganira Kigali n’utuyikikije, ku mukozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu twongeraho ‘Urban’, kubera ko muri utwo turere hiyongeraho inshingano z’iterambere ry’imijyi n’imiturire.”

Yakomeje asobanura ko mu turere tw’icyaro, inshingano z’ushinzwe iterambere ry’ubukungu zizibanda ku bikorwa bihiganje, birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Amashuri asabwa abayobozi b’utugari agiye kuzamurwa

Imwe mu mpinduka zikomeye ziteganyijwe ni ukuzamura urwego rw’amashuri asabwa abahabwa inshingano zo kuyobora utugari.

Mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yari asanzwe asabwa kuba yararangije amashuri yisumbuye, mu miterere mishya azajya asabwa kuba afite nibura impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Abandi bakozi babiri bazajya bamwunganira bo bazasabwa kuba bafite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko izi mpinduka zitezweho gukemura ikibazo cy’ubumenyi bw’abakozi b’utugari butari bujyanye n’urwego rw’imyumvire n’ubumenyi abaturage bagezeho muri iki gihe.

Yasobanuye ko hari serivisi abaturage bajyaga binubira, nyamara ugasanga abakozi b’utugari bakoze ibishoboka byose kugira ngo bazitange, ariko ubushobozi n’ubumenyi bafite ntibibafashe kuzuza ibyo abaturage babitezeho.

Yagize ati “Abakozi b’utugari wasangaga batishimye, kubera ko na bo babonaga serivisi batanga rimwe na rimwe zitishimirwa n’abaturage, kandi kuri bo ntako baba batagize.”

Yakomeje ati “Uko Leta yagiye yubakira abaturage ubushobozi, bakarushaho kuzamura imyumvire, wasangaga urwego rw’ubumenyi bw’umuyobozi w’akagari rwarasigaye. Ubumenyi bwasabwaga mu 2011 si bwo bukenewe muri iki gihe.”

Biteganyijwe ko kongera abakozi ku rwego rw’akagari, kubazamurira ubushobozi no kunoza uburyo bahembwa bizafasha mu kunoza imitangire ya serivisi, kugabanya igihe abaturage bamara bazishaka no gutuma abayobozi b’inzego z’ibanze barushaho kugera ku baturage.