Ku wa 4 Ugushyingo 2026, Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo risaba ko inyubako 10 zitujuje ibisabwa mu gukumira inkongi zifungwa by’agateganyo guhera ku wa 6 Ugushyingo, saa moya z’umugoroba, kugeza igihe zizaba zamaze gushyira mu bikorwa ingamba zose zasabwe.
Izo nyubako ni Catchup Building i Gisementi, Agakiriro ka Gatenga, Agakiriro ka Gahanga, Rwanda Foam Showroom i Gikondo, KAL Plaza i Gikondo, N&B Plaza i Kigarama, Eden Tower, Matheus House, Ntaganzwa House na Ndaru Arcade, zose uko ari enye za nyuma ziherereye mu Karere ka Nyarugenge.
Nubwo Umujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo kigamije kurengera ubuzima bw’abazikoreramo n’imitungo yabo, bamwe mu bacuruzi bavuga ko batunguwe n’igihe cyatanzwe, bakagaragaza impungenge z'uburyo bazakomeza kwishyura ubukode no gutunga imiryango yabo mu gihe ibikorwa byabo byahagaze.
Abacuruzi bavuga ko batunguwe n’icyemezo
Muhire Juvenal na Ngendahimana Thierry, bakorera muri Matheus House mu Karere ka Nyarugenge, babwiye IGIHE ko bamenye amakuru y’ifungwa ry’inyubako bakoreramo binyuze ku mbuga nkoranyambaga, nk’abandi baturage.
Ni na ko byagendekeye Nyiraneza Betty, ukorera muri Ndaru Arcade, wavuze ko yamenye iby’iki cyemezo nyuma y’itangazo ry’Umujyi wa Kigali, aho kuba abimenyeshejwe mbere na ba nyir’inyubako.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko ifungwa ry’izi nyubako rishobora kubagiraho ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bijyanye n’ubukode n’amafaranga bakoresha mu mibereho ya buri munsi.
Musafiri Augustin, ukorera muri Ndaru Arcade, yavuze ko bataramenya uko ikibazo cy’ubukode kizakemurwa, kuko n’igihe ibikorwa bizongera gusubukurirwa kitaramenyekana.
Muhire Juvenal, ukorera muri Matheus House, we yavuze ko basanzwe bishyura ubukode buri kwezi, asaba ko mu gihe ibikorwa bihagaze bajya babanza guhagarikirwa kwishyura kugeza ubwo inyubako izaba yongeye gufungurwa.
Niyonsenga Elysée na we yagaragaje ko ikibazo cy’ubukode gikwiye kuganirwaho hagati y’abacuruzi na ba nyir’inyubako, kugira ngo impande zombi zumvikane ku gisubizo.
Ngendahimana Thierry yasabye Umujyi wa Kigali gukora ibishoboka byose kugira ngo inyubako zujuje ibisabwa zongere gufungurwa vuba, kuko ubucuruzi ari bwo butunze imiryango myinshi.
Gatsinzi Pacifique ukorera muri Eden Tower, yagaragaje ko byaba byiza mu gihe cyo gufata ibyemezo nk’ibi abarebwa na byo bagiye bahabwa igihe gihagije cyo kwitegura, nibura ukwezi cyangwa amezi abiri.
Ba nyir’inyubako bavuga iki?
Gahungu Albert, ushinzwe gucunga Matheus House, yavuze ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari bwarasuye iyo nyubako, bukabagaragariza ibibazo bagomba gukosora mu bijyanye no gukumira inkongi.
Icyakora, yavuze ko batari barahawe itariki ntarengwa yo kuba barangije ibyo basabwe, ahubwo ko bari babwiwe kubikora vuba.
Yagize ati “Umujyi wa Kigali waradusuye […] batubwira uburyo bwo kwirinda inkongi tugomba kuba dufite nk’inyubako, ariko nta gihe runaka twahawe. Batubwiye ko tugomba kubikosora mu gihe cya vuba, gusa tukiri muri iyo nzira yo kubikosora, inyubako ihita ifungwa kugira ngo tubanze tubirangize.”
Gahungu yavuze ko hari ibikorwa bari bamaze gukora, birimo gukura abantu n’ibikoresho byari mu nzira zagenewe kunyurwamo, kongera ubushobozi bw’amazi n’ubw’imashini zifasha kuzimya umuriro.
Yagaragaje ko gufunga iyi nyubako byagize ingaruka ku bayikoreramo, barimo urubyiruko rwinshi rwari ruhafite ibikorwa by’ubucuruzi bibafasha kwiteza imbere.
Ni iki cyatumye izi nyubako zifungwa?
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko ifungwa ry’izi nyubako ryaturutse ku bugenzuzi bwagaragaje ko hari amabwiriza y’umutekano atubahirizwa.
Yasobanuye ko mu bugenzuzi bwakozwe mu nyubako 160 mu Mujyi wa Kigali, izigera ku 140 zagaragaweho ibibazo zasabwe gukosora.
Yavuze ko inyubako zafunzwe ari izitari zarakosoye ibyo zari zasabwe.
Ati “Ibyo tuba tureba birimo ubwoko bugera kuri bubiri, harimo uburyo bwo gufata amazi yanduye ava mu nyubako , arimo ayo dukoresha ndetse nava mu bwiherero abafite inganda hiyongeraho amazi ava mu bikorwa by’inganda.”
“Ikindi cya kabiri turebaho ni igice cyo kurwanya inkongi, hari igihe usanga inyubako zifite kizimyamoto zidahagije cyangwa zarengeje igihe ndetse zitanakora neza kuko abenshi bazishyira inyubako zigitangira gukora ariko ntizisanwe igihe zangiritse’’
Hanagenzurwa niba inyubako zifite ibigega by’amazi bihagije, imashini zifite ubushobozi bwo kuyazamura n'aho imodoka zishinzwe kuzimya umuriro zishobora kuyavoma.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy’abacuruzi bafata inzira zagenewe kunyurwamo n’abantu, bakazishyiramo ibicuruzwa cyangwa ibikoresho by’ubucuruzi.
Umujyi uvuga ko abagenzuzi babanza gutanga igihe cyo gukosora ibibazo
Ku kibazo cy’abavuga ko batunguwe n’ifungwa ry’izi nyubako, Ntirenganya yasobanuye ko ubusanzwe iyo abagenzuzi basuye inyubako baba bari kumwe n’abazicunga, bakabereka ibibazo byagaragaye.
Ati “Inyubako irandikirwa kandi abagenzura baba bari kumwe na ba nyir’inyubako, ibitagenda bakababwira, ubwo bugenzuzi bwarangira bandikirwa ibaruwa ivuga ibyo bagomba kubahiriza mu gihe kitarenze iminsi irindwi cyangwa 30, dutanga iminsi bitewe n’ibyagenzuwe.”
Yavuze ko iyo icyo gihe kirangiye, abagenzuzi basubira kureba niba ibyari byasabwe byarakozwe.
Umujyi wa Kigali wavuze ko nta gihe ntarengwa inyubako zigomba kumara zifunze, kuko buri yose izongera gufungurwa hashingiwe ku gihe nyirayo azaba amaze gukosora ibibazo yagaragarijwe.
Ku bijyanye n’igihombo abacuruzi bashobora guterwa n’iki cyemezo, Umujyi wa Kigali wemera ko guhagarika ibikorwa iminsi mike bishobora kugira ingaruka.
Ati “ Birimo igihombo birumvikana cy’igihe gito mu minsi itatu, itanu utari gukora ariko ushobora kwemera kugerwaho n’igihombo cy’igihe gito kugira ngo utazigera ugerwaho n’igihombo cy’igihe kinini.”
Yasabye ba nyir’inyubako kutabona iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gukumira inkongi nk’igikorwa gikorwa rimwe gusa, ahubwo bakajya bahora bagenzura ibikoresho by’umutekano kandi bagasana ibyangiritse.








Ibitekerezo 0