{Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushizwe amashuri abanza n’ayisumbuye Olivier RWAMUKWAYA, yibukije ko abafite ubumuga nabo ari imbaraga z’igihugu kandi ko uburenganzira bwabo bugomba kwitabwaho. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa by’itsinda ry’abakorerabushake baharanira uburezi budaheza mu Karere ka Kamonyi
}
Uyu Munyamabanga wa Leta, yashimiye ikigo CEFAPEK kubera ubwitange bagira mu kwita ku burezi bw’aba bana aho usanga abana bafite ubumuga bamaze kumenyerana n’abandi bana basanzwe ndetse no mu ishuri kubera ubu burere bahabwa bakabasha gutsinda neza nk’abandi bana batabana n'ubumuga.
Olivier RWAMUKWAYA, yagize ati” abafite ubumuga barashoboye, bafite ubwenge kandi bafitiye igihugu akamaro kanini niyo mpamvu bagomba kwitabwaho mu buzima bwabo bwa buri munsi, by’umwihariko bagafashwa kwiga nkuko iki Kigo cyabikoze”. Uyu muyobozi yasabye buri wese gushyigikira iyi gahunda kandi ashimiganira ko nka Minisiteri y’uburezi bazakomeza gutera ingabo mu bitugu imishinga igamije guha abenegihugu uburenganzira bungana ku byiza by’igihugu.

Imanaturikumwe Israel ni umwana wavukanye ubumuga, umwe mu barererwa ku Kigo cya Rosa Mystica ku Kamonyi, ubu yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Mu izina ry’abandi bana bafite ubumuga bafashwa n’aba babikira,yashimiye inzego zose zifatanya umunsi ku wundi kugira ngo nabo babashe kwiga bityo mu gihe kizaza bazabashe kwibeshaho. Uyu mwana avuga ko kubera impano yifitemo yizeye ko mu gihe kiri imbere azaba ari umunyabugeni ukomeye kuko abikunda kandi ngo bizamugirira akamaro.
Ku ruhande rw’Akarere Kamonyi, Jacques RUTSINGA Umuyobozi w’aka Karere, yavuze ko bazakomeza gufatanya n’inzego zose ndetse n’abafatanyabikorwa ku kwita ku burezi kuri bose, by’umwihariko kuri iyi politiki y’uburezi budaheza ituma n’abafite ubumuga bagira uburenganzira bwo kwiga bakamenya ubwenge ndetse bakibona mu muryango Nyarwanda kimwe n’abandi bana.
Umuyobozi w’Akarere yashimiye kandi Ministeri y’uburezi kubera inkunga badahwema gutera Akarere mu rwego rwo kwita ku guteza imbere ireme ry’uburezi ndetse n’inama zitandukanye ibaha muri gahunda zinyuranye z’uburezi.




Ibitekerezo 0