{Uyu ni umwe mu nyanzuro yavuye mu nama yahuje abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na Uganda mu ruzinduko ukuriye Polisi ya Uganda Lt.Gen. Edward Kale Kayihura agirira mu Rwanda.}
Aba bayobozi ba Polisi mu bihugu byombi biyemeje kandi gukomeza gushyira hamwe imbaraga barwanya iterabwoba, ubucuruzi bw’abantu, gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko no guhangana n’ibiyobyabwenge, cyane cyane inzoga zitujuje ubuziranenge.
Urubuga rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Maya 2012, umuyobozi wa Polisi ya Uganda yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, aho bagiranye ibiganiro bishingiye ku gushimangira imikoranire bahangana n’ibyaha bishobora guhungabanya umutekano w’ibihugu byombi.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana avuga ko u Rwanda na Uganda bikorana mu buryo butandukanye ndetse bifitanye amateka ya kivandimwe, aho n’ibyaha bihungabanya iterambere ry’ibihugu byombi byenda gusa.
IGP Gasana yagize ati:”Ubu ikibazo kinini dufite ni icy’ibyaha ndengamipaka, ibi ntibisaba imbaraga za polisi gusa ahubwo binasaba imikoranire”.
Mu ijambo rye, Lt. Gen. Kayihura yavuze yishimiye uburyo yakiriwe, anavuga ko U Rwanda na Uganda bifite impamvu nyinshi zo gushimangira imikoranire yabyo.
Lt. Gen. Kayihura yagize ati:”Kunoza imikoranira nibwo buryo bwiza buzatuma ibihugu byacu n’abaturage bacu bagira umutekano urambye”.
Muri iyi gahunda, abayobozi bakuru ba Polisi mu bihugu byombi biyemeje gukomeza gushyira hamwe imbaraga barwanya iterabwoba, ubucuruzi bw’abantu, gutunga imbunda mu buryo bitemewe n’amategeko no guhangana n’ibiyobyabwenge cyane cyane inzoga zitujuje ubuziranenge.
Aba bayobozi kandi bemeranyijwe ko Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zizajya zikomeza guhanahana ubunaribonye, amahugurwa, gufatanya guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurwanya ibiza no guta muri yombi no kohereza abakekwaho ibyaha baba bihishe muri kimwe muri ibi bihugu.
Iyi ibaye inshuro ya kabiri abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda na Uganda bahura bakaganira ku buryo batsura imikoranire; ubwa mbere bahuriye i Kampala muri Uganda muri Werurwe 2010.



Foto: RNP




Ibitekerezo 0