{Komisiyo y’abadepite ishinzwe politiki uburinganire n'ubwuzuzanye ikomeje gutanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko ry’Umuryango ku birebana n’amategeko mbonezamubano mu Rwanda, yatangaje ko hakwiye no gukemura inzitizi ziboneka mu itangwa ry' inyandiko y'amavuko (acte de naissance), iboneka gusa umuntu abanje kunyura mu nkiko.}

Mu kiganiro na bamwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu, Minisiteri y'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, n'umuyobozi bw' Ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu hamwe na Komisiyo ishinzwe politiki uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry' igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, batanze ibitekerezo bitandukanye mu mushinga w' itegeko rigenga abantu n'umuryango, kuzahindura itegeko risaba icyangombwa kirebana n'inyandiko y'amavuko gikunze (kubazwa abajya mu mahanga), aho bisaba umuturage ugikeneye kujya mu rukiko kandi ngo bikamuhenda.

Pascal Nyamulinda umuyobozi w'ikigo cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu yagize, Pascal Nyamulinda, ati “Usanga abanyarwanda bafite inyandiko y'amavuko ari bake kuko abagera kuri 98% ntayo bagira kubera ko batabishishikarizwa kuva umwana akivuka, birahenda aho usanga bisaba gutanga amafaranga agera ku bihumbi 80,000 yo kwishyura umwunganizi mu rukiko, kandi bose ntibagire ubwo bushozi.”

Byongeye kandi Nyamulinda yatangaje ko usanga n’Inkiko ntizikora iperereza rihagije ahubwo usanga ari nk' umuhango wo kugira ngo atange imyanzuro y' urubanza ishyikirizwa mu nzego z'ibanze, binatuma habaho ibyangombwa bya magendu, hakananugwanugwa ruswa mu itangwa ryabyo.

Yakomeje avuga ko byaba byiza iyo nyandiko igiye ikorerwa kwa muganga umwana agahita ahabwa izina n'ukuvunga byaba byiza ko ababyeyi be baritegura hakiri kare, bikaba byakwifashishwa ku murenge mu gukora iyo nyandiko.

Depite Kayiranga Alfred ushinzwe Komisiyo ya politiki y’uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu, yashimangiye ko itangwa ry’icyo cyangombwa cyashishikarizwa ababyeyi.

Yagize ati ”Ibyo byangombwa usanga bikunze kutaboneka kubera ko bihenda abaturage kandi ntibanashishikarizwe kubyaka, byaba byiza rero buri muntu yumva ko ari inshingano ze kuyitunga iyo nyandiko, kandi hakaba habaho uburyo bwo kuyibona byoroshye, umubyeyi utabikoreye umwana akivuka akazaba yacibwa amande kandi bikanihutisha ubukererwe mu kwandikisha umwana kuko byajyaga bisaba iminsi 30.”

Yakomeje asobanura ko byanatuma ababyarira mu rugo babicikaho bakajya babyarira kwa muganga , kugira ngo huzuzwe umwirondoro wabo.

Nubwo ngo hakiri ikibazo cya bamwe mu bihakana abana cyangwa bakabyarana batarashyingiranwe , ngo ibi bizatuma na se w'umwana azajya ahamagarwa mu nzego z'ibanze kwemeza umwana we ,yamuhakana nyina akaba yaba amwiyandikishijeho nyuma agatanga ikirego mu rukiko.

Ibitekerezo biracyatangwa ku ivugururwa ry’itegeko ry’Umuryango ku birebana n’amategeko mbonezamubano mu Rwanda, ari naho hazamo iby’icyo cyangombwa cy’amavuko gitunzwe n’abaturage mbarwa n’ugiye kugishaka bikamubiza icyuya.

Depite Kayiranga Alfred ushinzwe Komisiyo ya politiki y’uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu
Depite Kayiranga Alfred ushinzwe Komisiyo ya politiki y’uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo mu iterambere ry'igihugu

Ifoto/ Steven Ndayizeye