Yagize ati “Kwibohora kw’igihugu cyacu tubikesha intwari zitanze zitizigamye. Nyuma y’imyaka 21 uru rugamba rurangiye, uyu ni umwanya mwiza wo kwiyemeza bidasubirwaho mu gusigasira ibyo Abanyarwanda tumaze kwigezaho.”

Yavuze kandi ko ibyagezweho byigaragaza mu ngeri zose, nko mu mibereho myiza, ubutabera no mu bukungu. Uyu muyobozi yavuze ko ibi byose abanyarwanda babikesha imiyoborere myiza ndetse n’icyerecyezo kibereye u Rwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Jacques Rutsinga yashimiye ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zakuye u Rwanda mu icuraburindi.
Ati “Turashimira ingabo za FPR kuko zayoboye urugamba rukomeye kandi rufite intego yo gusubiza Abanyarwanda uburenganzira n’agaciro bari barambuwe n’ubutegetsi bubi.”
Yavuze ko ibyagezweho nyuma y’imyaka 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, bikwiye kubera buri Munyarwanda wese umusingi wo gukomeza kubaka igihugu cye kandi buri wese agaharanira kwihesha agaciro.




Ibitekerezo 0