{Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haravugwa umubyeyi wafashe icyemezo cyo gusubiramo igitabo ‘Harry Potter’cyakunzwe n’abatari bake ku Isi akigira icya gikirisitu, agamije kurinda abana be kuba bagwa mu migenzo y’uburozi n’Ubukonikoni (magie/wizardly). }

Urubuga fanfiction rwatangaje iyi nkuru bwa mbere ruvuga ko uyu mubyeyi witwa Grace Ann ari umunyedini ukomeye mu bya gikirisitu.

Igitabo cya Grace Ann yacyise 'Hogwarts School of Prayer and Miracles' (Ishuri ry’amasengesho n’ibitangaza) mu gihe iryo muri Harry Potter nyayo ryitwa ‘Hogwarts School of Witchcraft and Wizardry’ (Ishuri ry’ubupfumu n’ubukonikoni).

Albus Dumbledore usanzwe ari umuyobozi w'ishuri ry'ubupfumu, mu gitabo gishya aba ari Reverand
Albus Dumbledore usanzwe ari umuyobozi w'ishuri ry'ubupfumu, mu gitabo gishya aba ari Reverand

Asobanura impamvu yasubiyemo iki gitabo, Grace yagize ati “Muraho nshuti, nitwa Grace Ann ndi mushya muri ibi bintu byo kwandika ibitabo kuri fanfiction, vuba aha nahuye n’ikibazo kandi nkeka ko iki aricyo gisubizo cyacyo. Abana banjye bansabye gusoma ibitabo bya Harry Potter, kandi rwose nishimiye ko bagira umuco wo gusoma; gusa sinifuza ko bahinduka abapfumu. Ni yo mpamvu natekereje nti…kuki ntahindura ibi bitabo nkashyiramo ubutumwa bububaka?”

Mu gitabo cya Grace ageze ku gice cya 8 yandika, hahindutsemo ibintu byinshi birimo kuba inkuru yacyo ikoze mu buryo bw’imibereho y’Abanyamerika nyamara Harry Potter ya nyayo, ikoze mu buryo bw’imibereho y’Abongereza.

Joanne "Jo" Rowling wanditse Harry Potter
Joanne "Jo" Rowling wanditse Harry Potter

Abari abarozi muri Harry Potter bahindutse abapasiteri ndetse ibyari ubukonikoni n’ubupfumu byahindutse ibitangaza bya gikirisitu nk’uko urubuga dailymirror rwo mu Bwongereza rwabitangaje.

Igitabo Harry Potter cyanditswe n’Umwongerezakazi Joanne "Jo" Rowling, bbikaba bifite imizngo umunani yasohotse mu bihe bitandukanye:

{1. Harry Potter and the Philosopher's Stone cyo mu 1997

2. Harry Potter and the Chamber of Secrets cyo mu 1998

3. Harry Potter and the Prisoner of Azkaban cyo mu1999

4. Harry Potter and the Goblet of Fire cyo mu 2000

5. Harry Potter and the Order of the Phoenix cyo mu 2003

6. Harry Potter and the Half-Blood Prince cyo mu 2005

7. Harry Potter and the Deathly Hallows cyo mu 2007 }

Igitabo {Harry Potter 8 } cyasohotse muri Nyakanga 2014 ku rubuga rwa interineti, byumvikane ko kitarasohoka mu buryo bw’impapuro.

Hermonie Granger, Inshuti ya Harry Potter
Hermonie Granger, Inshuti ya Harry Potter
Daniel Dadcliffe wamenyekanye nka Harry Potter
Daniel Dadcliffe wamenyekanye nka Harry Potter