Ku wa 13 Ukwakira 2026, Lisnard, usanzwe ari Umuyobozi w’Umujyi wa Cannes, yari yatumiwe mu kiganiro cya RMC/BFMTV kiyoborwa n’umunyamakuru Apolline de Malherbe. Mu gusoza ikiganiro, uwo munyamakuru yamwibukije ko yaje atinze, kandi atari ubwa mbere.
Yagize ati “Ubu ni ubwa kabiri unkoze ibi. Hari ubwo wakererewe iminota itanu, mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize. Uyu munsi byabaye ngombwa ko dutangira saa 8:31.”
De Malherbe yahise amubaza niba umuntu ushaka kuba Perezida w’u Bufaransa adakwiye kuba ashoboye kubyuka kare.
Lisnard yasubije abiseka, avuga ko ashobora gukora mu gitondo, ku manywa na nijoro, yongeraho ko rimwe na rimwe umuntu agomba gutuma abandi bamutegereza. Nyuma yaje gusaba imbabazi.
Kuba umunyamakuru yaragarutse ku bukererwe bwo mu myaka ishize byatumye icyo kiganiro kirangira mu buryo butunguranye. Mu gihe Lisnard yageragezaga kubifata nk’urwenya, de Malherbe yagaragaje ko kubahiriza igihe atari ikibazo gito ku muntu wifuza inshingano zikomeye.
Umunyamakuru yakomeje amwibutsa ko umukuru w’igihugu agomba kuba yiteguye kwitaba telefone igihe icyo ari cyo cyose, n’iyo yaba ari saa munani z’ijoro.
Lisnard yavuze ko kuva mu gitondo yari amaze kuvugana n’abo bakorana ku bibazo byatewe n’imyigaragambyo y’abanyeshuri, anasezeranya ko ubutaha azubahiriza igihe.
Ibi byahaye abamurwanya mu bya politiki urwaho rwo kumunenga. Senateri Ian Brossat, wo mu Ishyaka ry’Aba-Communiste, yamushinje kuba mu bavuga ko Abafaransa ari abanebwe, nyamara we ubwe akananirwa kugera mu kiganiro cya mu gitondo ku gihe.
Lisnard, watandukanye n’umurongo w’ishyaka Les Républicains, ahabwa amajwi ari hagati ya 2% na 5% mu ikusanyabitekerezo ryo mu ntangiriro za Ukwakira.



Ibitekerezo 0