Mu kiganiro yagiranye na Jack Posobiec, Zacharia yavuze ko ubwo yavaga mu Bushinwa yibazaga ukuntu icyo gihugu cyafatwaga nk’igihangange cyari kigiye guhangana na Amerika kandi kidafite n’ubwiherero bukwiye.

Yagize ati “Ndabyibuka neza, nari mperutse kuva mu Bushinwa nkibaza nti ‘Ni gute u Bushinwa buvugwa nk’igihugu kigiye kuba igihangange? Nta n’ubwiherero bukwiye bufite.’”

Aya magambo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, bamwe bayafata nk’ubuswa no gutesha agaciro igihugu cyabo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Mao Ning, yasubije Zacharia amutumira kongera gusura icyo gihugu kugira ngo yirebere uko cyateye imbere.

Yagize ati “Ahawe ikaze kuzajya asura u Bushinwa kenshi igihe azaba abonye uburyo.”

Izi mpaka zije mu gihe Zacharia yari amaze iminsi itanu gusa ahawe inshingano zo kuvugira Ibiro bya Perezida Trump, mbere yo kuzivaho nyuma yo kunengwa bikomeye.

Mu kiganiro cye cya mbere n’abanyamakuru, cyamaze iminota itageze kuri 15, yashoboye gusubiza ibibazo bitatu gusa.

Yanibasiwe kubera amakuru atavugwagaho rumwe ku bushobozi bwe mu by’amategeko, nyuma yo kwemera ko atatsinze ikizamini cyemerera abanyamategeko gukora uwo mwuga muri Amerika.

Trump yavuze ko yari yagiriye Zacharia inama yo kongera gutekereza ku kazi ke, kuko yabonaga abanyamakuru bamufata nabi.

Zacharia yabaye mu Bushinwa ari kumwe n’umugabo we, anakora mu kigo cy’amategeko cya Zhong Lun i Beijing guhera mu 2011.

Nubwo yavuye mu nshingano nyuma y’iminsi itanu, nta makuru agaragaza ko amagambo yavuze ku Bushinwa ari yo yatumye azivaho.

Katie Zacharia yamaze iminsi itanu gusa ari Umuvugizi wa White House gusa yasize inkuru ikomeye