Christopher M. Carroll w’imyaka 36 yakatiwe tariki ya 13 Ukwakira 2026, nyuma yo kwemera ibyaha bitatu bifitanye isano no gutuma bagenzi be barya amafunguro yanduye.
Carroll wahoze akorera kuri sitasiyo y’abashinzwe kuzimya inkongi yafashwe muri Gashyantare 2026, ashinjwa ibyaha 20 bifitanye isano no gutuma bagenzi be barya amasohoro no kwangiza umutungo.
Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza ryatangiye mu Ugushyingo 2025, nyuma yo kwakira ikirego kivuga ko Carroll yakoze ibi byaha kuva muri Nzeri uwo mwaka.
Dosiye y’ikirego ivuga ko Carroll yasohoreraga akanihagarika mu bikoresho by’akazi n’ibya bagenzi be muri sitasiyo y’abashinzwe kuzimya inkongi ya Pikesville no mu nyubako y’urwego rw’umutekano ya Baltimore.
Yashinjwaga kandi gushyira amasohoro mu kintu cyafatwaga n’abakozi bose mu gihe cyo kunywa ikawa, kuyashyira kuri mudasobwa ya mugenzi we w’umugore ndetse no kwihagarika mu mashini yo kuri sitasiyo.
Abashinjacyaha kandi bavuze ko Carroll yashyiraga amasohoro mu modoka z’ubutabazi ndetse no mu biryo byatekwaga aho bakorera.
Polisi yavuze ko Carroll yafashwe amashusho na camera z’umutekano akora bimwe muri ibi bikorwa, ndetse na we ubwe yifataga amashusho, nyuma akayashyira kuri internet.
Abashinjacyaha bavuze ko ibikorwa bye bishobora kuba bitaragarukiye aho yakoreraga kandi ko hashobora kuba hari abandi bantu byagizeho ingaruka.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Carroll ahanishwa igifungo cy’imyaka 30.
Mu rukiko, Carroll yasabye imbabazi arira, avuga ko yicuza akanasaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka n’ibyaha yakoze.



Ibitekerezo 0