Iby’iki kiganiro bikubiye mu itangazo,Vatican yashyize hanze ku wa 16 Ukwakira 2026.

Riti “Mu kiganiro bagiranye, Nyirubutungane yagaragaje impungenge zikomeye atewe n’ikibazo gikomeye cy’imibereho y’abaturage mu Mujyi wa Oleshky, mu Ntara ya Kherson asaba ko imirwano ihagarara kugira ngo hashobore kugezwa ibiribwa n’ubufasha bwo kwivuza ku baturage, ndetse n’abasivili babyifuza bahungishwe mu mutekano.”

Yakomeje agaragaza ko Vitican yiyemeje guteza imbere ibiganiro n’amahoro.

Imibereho y’abaturage ba Oleshky irakomeye kuko kuva muri Gicurasi, nta biribwa by’imfashanyo byemerewe kwinjira muri uwo mujyi ugenzurwa n’u Burusiya. Nta mashanyarazi, gaz cyangwa amazi bihari, ndetse n’ibitaro bikora bigoranye cyane.

Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byashyize kuri Ukraine amakosa y’imibereho mibi y’abaturage ba Oleshky, bivuga ko Putin yahaye Papa “ibisobanuro birambuye ku ruhare rw’ubutegetsi bwa Kyiv mu kibazo gikomeye cy’imibereho y’abaturage baho”.

Byongeyeho ko Putin ashyigikiye kandi “umugambi wa Vatican wo gufasha gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano w’abaturage baho no korohereza itangwa ry’ibikoresho by’ibanze bakenera”.

Ku wa Kabiri, Papa yasanzwemo kanseri y’ibihaha, abagwa akurwamo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo.

Ku wa Gatanu, uyu Mushumba wa Kiliziya Gatolika w’imyaka 71 yari akiri mu bitaro aho arimo gukira, ariko yagaragazaga ko amerewe neza.

Uretse icyo kiganiro yagiranye na Putin kuri telefoni, yasomye Misa muri shapeli y’agateganyo yo mu bitaro. Vatican yanashyize hanze amafoto ye ya mbere kuva yabagwa, amugaragaza ahagaze imbere ya alitari.

Abaganga be bavuze ko ubuzima bwe “bukomeje kurushaho kuba bwiza”.

Itangazo ku buzima bwe ryashyizweho umukono n’umuganga we bwite, Luigi Carbone, n’umuyobozi w’ishami rishinzwe kubaga mu gituza mu Bitaro bya Gemelli, Dr Stefano Margaritora, rigira na ryo ryabishimagiye

Riti “Uko arimo gukira nyuma yo kubagwa bimwemerera gukora ibikorwa bye bisanzwe bya buri munsi byose nta we umufashije.”

Biteganyijwe ko ku Cyumweru Papa azayobora isengesho ari mu bitaro cyangwa i Vatican.
Biteganyijwe kandi ko azakomeza gahunda y’uruzinduko muri Uruguay, Argentine na Peru, ruzatangira ku wa 6 Ugushyingo.

Papa Léon XIV yahamagaye Putin baganira ku ntambara ya Ukraine