{Umufasha wa nyakwigendera Yasser Arafat yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri ashyikiriza ubutabera bw’u Bufaransa ikirego aregamo umuntu utazwi (x) wahitanye umugabo we, nyuma y’aho hatahuriwe uburozi bwo mu bwoko bwa polonium ku bikoresho bitandukanye by’uyu mugabo wahoze ayobora Palestine, ibi bikazamura impaka ku kuba yarishwe arozwe.}
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Huffington Post, iki kirego kiri butangwe na Souha Arafat n’umukobwa we ukiri muto Zahwa, gihabwe umucamanza wo mu rukiko rukuru rwa Nanterre (hafi ya Paris), nk’uko byagaragaye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’avoka Pierre-Olivier Sur. Me Sur mu minsi ishize yari yatangaje ko Souha Arafat yamuhisemo nk’uzamuhagararira muri uru rubanza ndetse akazanamutegurira ikirego.
Iryo tangazo rigira riti : « Muri iki kirego kirebana n’iyicwa rya Yasser Arafat, nta muntu, itsinda cyangwa igihugu kizwi gishinjwa ; ibi bikaba bikozwe mu rwego rwo kugirango ukuri kujye ahagaragara mu gihe umwe yibuka umugabo we undi akibuka se .»
Muri iryo tangazo kandi, Me Sur avuga ko Souha na Zahwa Arafat bafitiye icyizere gikomeye ubutabera bw’u Bufaransa kuburyo bizeye ko buzuzuza inshingano zabwo nta kubogama.
Yasser Arafat yashizemo umwuka tariki 11 Ugushingo 2004 mu bitaro by’i Percy, hafi ya Paris mu Bufaransa. Ibirebana n’irogwa rye byashyuhije imitwe ya benshi ndetse binavugwaho cyane mu itangazamakuru, ubwo televiziyo Al-Jazeera yashyiraga ahagaragara ikiganiro kigaragaza ko Institute for Radiation Physics y’i Lausanne mu Busuwisi, nyuma yo gusuzuma bikomeye ibikoresho bya Arafat, byatahuweho uburozi bwa polonium ku kigero gifatika.
Polonium ni uburozi bufite ubukana bukomeye, bwifashishijwe mu mwaka wa 2006 i London mu Bwongereza ubwo Alexandre Litvinenko, wahoze ari maneko y’umurusiya nyuma akaza kutavuga rumwe na Perezida Vladimir Poutine, yicwaga arozwe.




Ibitekerezo 0