{Nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Manuel Valls atishimiye n’ibyamuvuzweho na Minisitiri w’ubukungu Arnaud Montebourg kuri politike ye y’ubukungu, yahise akora ibishoboka byose ngo uyu muminisitiri ave muri guverinoma.}

Umwe mu nshuti za hafi za Minisitiri w’Intebe yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko n’uburakari bwinshi, Valls yashyikirije Perezida François Hollande ubutumwa bugira buti “Ni we cyangwa njye!” “Nubyanga, ubwo muzakora ntari kumwe na mwe!”

Perezida na we wari wagarutsweho na Montebourg, ntiyigeze ategereza kwingingwa. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Perezidansi yatangaje ko guverinoma yeguye ariko ishimangira ko Manuel Valls ari we ukiri Minisitiri w’Intebe kandi akaba ashinzwe kubaka ikipe nshya. Byumvikane neza: Nta Montebourg uzaba uyirimo.

Valls yari yatangarije umwe mu nshuti ze ati “Sinzemera kuba nka Jean-Marc Ayrault”.

Si ubwa mbere Valls yitabaje Perezida kuko ku kibazo cya Leonarda (umwana wo muri Kosovo wari ugiye kwirukanwa mu Bufaransa), aho atumvikanaga na busa na Jean-Marc Ayrault wahoze ari Minisitiri w’Intebe, yari yakangishije ko azava muri guverinoma.

Kudacana uwaka kwa Montebourg (i bumoso) na Valls (i buryo), kwatumye guverinoma yegura
Kudacana uwaka kwa Montebourg (i bumoso) na Valls (i buryo), kwatumye guverinoma yegura