Trump yareze BBC mu rukiko rwo muri Leta ya Florida, ayishinja kumuharabika binyuze mu kiganiro Panorama, cyahuje ibice bibiri bitandukanye by'ijambo yavuze ku wa 6 Mutarama 2021, mbere y'imvururu zabereye ku Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

Avuga ko ayo magambo yahujwe ku bushake, mu buryo bwatumye agaragara nk'ushishikariza abamushyigikiye gukora ibikorwa by'urugomo.

BBC yemeye ko yahuje ibice bitandukanye by'iryo jambo, ariko ihakana ko yakoze icyaha cyo guharabika izina rya Trump.

Umucamanza Enjoliqué Lett yatanze iki cyemezo nyuma y'uko abanyamategeko ba BBC bagaragaje ko batarashobora kubaza Trump, wasibye gahunda yari iteganyijwe ku wa 16 Ukwakira, avuga ko afite inshingano z'ingenzi z'igihugu.

Mu mategeko ya Amerika, ubu buryo bwo kubazwa bwitwa deposition. Umuburanyi cyangwa umutangabuhamya abazwa ibibazo n'abanyamategeko, amaze kurahira kuvugisha ukuri, ibisubizo bye bikandikwa kugira ngo bizifashishwe mu rubanza.

Bikorwa mu cyiciro cyitwa discovery, aho ababuranyi bakusanya kandi bagahanahana ibimenyetso mbere y'iburanisha nyirizina.

Umucamanza yavuze ko Trump ashobora gufatirwa ibihano aramutse atubahirije icyemezo, birimo no kuba ikirego cye cyateshwa agaciro, keretse igihe cyo gukusanya ibimenyetso cyongerewe.

Iki cyemezo ntigisobanuye ko Trump yatsinze cyangwa yatsinzwe urubanza. Miliyari 10$ ni indishyi asaba, si amafaranga urukiko rwategetse BBC kumwishyura.

Trump yasabwe kwitaba mu rubanza yarezemo BBC