Perezida wa Amerika, Donald Trump, yahagaritse ibihano byinshi Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika iherutse gufatira u Burusiya, igamije kubuhana kubera intambara bwatangije kuri Ukraine.
Mu iteka yashyizeho umukono mu ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira 2026, Trump yavuze ko kudashyira mu bikorwa bimwe muri ibyo bihano biri mu “nyungu z’igihugu” cya Amerika.
Trump yashyize umukono ku itegeko riteganya ibyo bihano muri Nzeri, rikaba ryari riteganyijwe gutangira gukurikizwa ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2026.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Trump avuze ko Amerika izagura mazutu mu Burusiya, mu rwego rwo kugabanya ibiciro by’ingufu muri iki gihugu mbere y’amatora ateganyijwe mu Ugushyingo, azagena ishyaka ryegukana ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Uwo mugambi watunguye abadepite n’abasenateri, utuma abo mu mashyaka yombi bawamagana.
Itegeko rya Amerika riteganya ibyo bihano ryitiriwe nyakwigendera Lindsey Graham, wari Umusenateri wo mu Ishyaka ry’Aba-Républicains uhagarariye Leta ya South Carolina. Yari umwe mu bashyigikiraga Ukraine cyane mbere y’uko apfa ku wa 11 Nyakanga.
Iri tegeko ryari rigamije kwibasira ubukungu bw’u Burusiya, riha Trump ububasha busesuye bwo gushyiraho imisoro ya gasutamo igera ku 100% ku bihugu bitanu bya mbere bigura peteroli na gaz by’u Burusiya, cyane cyane u Bushinwa n’u Buhinde.
Rinateganyiriza ibihano Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, abayobozi bakuru muri guverinoma y’icyo gihugu, amabanki n’ibindi bigo by’imari, ndetse n’ubwato bwabwo butwara peteroli mu buryo bwa rwihishwa, bukoreshwa mu kwirinda ibihano bisanzweho.
Ku wa Kane, itsinda ry’abadepite n’abasenateri 20 bo mu mashyaka yombi ryasohoye ibaruwa risaba Trump kubahiriza iryo tegeko, riteganyijwe gutangira gukurikizwa ku wa 18 Ukwakira.
Abo badepite n’abasenateri bashimiye Trump kuba yarashyize umukono ku itegeko riteganya ibyo bihano, bamusaba “kurishyira mu bikorwa ryose kandi uko riteganyijwe”.
Bavuze ko iryo tegeko “rizagira uruhare rukomeye mu guhatira Putin guha agaciro ibiganiro by’amahoro”, basaba ubutegetsi bwa Trump “gushyira mu bikorwa ibihano biteganywa n’itegeko ryitiriwe Graham mu buryo busesuye kandi nta gutinda”.
Mu cyumweru gishize, Trump yatangaje ko yavuganye na Putin kuri telefoni, bakemeranya ko Amerika izagura mazutu mu Burusiya.
Ibihugu by’inshuti za Amerika byamaganye icyo cyemezo, bigaragaza impungenge z’uko gishobora gufasha u Burusiya gukomeza intambara.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ayo masezerano ari impano kuri Putin, ahwanye no “gushora imari mu ntambara igomba guhagarikwa” ndetse agaragaza ko yumva yaragambaniwe na Trump.






Ibitekerezo 0