Mu butumwa yanditse kuri Truth Social, Trump yavuze ko abimukira ari bo bateje ibibazo icyo gihugu kirimo, abasobanura nk’abantu baturutse ahantu hatandukanye cyane n’u Bufaransa kandi bafite urwango mu mitima yabo.
Ati “U Bufaransa buri gushya! Abimukira baturutse mu bice bitandukanye, abantu bafite urwango mu mitima yabo, byasenye icyo gihugu cyahoze gikomeye. Nimufunge imipaka yanyu, mwongere kugenzura igihugu mbere y’uko amazi arenga inkombe!”
BBC yatangaje ko abigaragambya bamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi, ubuzima buhenze na serivisi za Leta zirushaho kudindira, zirimo iz’uburezi.
Polisi yataye muri yombi abantu bagera ku 1800 ku wa Gatandatu, ubwo abagera ku 550.000 bajyaga mu mihanda hirya no hino mu gihugu. Imyigaragambyo myinshi yabaye mu mahoro, ariko hari amatsinda y’abantu yagiye ateza imvururu, atwika imodoka n’inyubako.
Ku Cyumweru mu gitondo, mu mihanda ya Paris hagaragaraga imodoka n’amagare byatwitswe, ibirahure by’amaduka byamenaguwe n’ibisigazwa by’imitungo yangijwe.
Muri uyu mujyi, abigaragambyaga bahanganye n’abapolisi bakumira imvururu, bakoresheje imyuka iryana mu maso n’imodoka zitera amazi kugira ngo babatatanye. Nibura restaurant imwe yarahiye irakongoka.
Gusahura byagaragaye muri Paris, Marseille, Lille no mu tundi duce. Muri Marseille, abigaragambyaga bifashishije icyuma bamena umuryango w’inyubako y’ubuyobozi bw’umujyi. Muri Lille, restaurant ya McDonald yaratwitswe, iduka rya Apple riramenwa rirasahurwa.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, yatangaje ko abapolisi 150 bakomerekeye muri izo mvururu.
Muri Lyon, inyubako y’ibiro by’ubukerarugendo yaratwitswe, mu gihe i Limoges inkongi yibasiye inyubako y’ubuyobozi imaze imyaka 143, igisenge kiragwa.



Ibitekerezo 0