Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, mbere gato ya saa tatu, hagati y'uduce twa Mora na Orgaz, hafi y'Umujyi wa Toledo, ku bilometero bigera ku 118 uvuye i Madrid unyuze mu nzira ya gari ya moshi.

Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko impanuka yatangijwe n'ikibazo cyabaye mu buryo bw'itumanaho bukoreshwa mu kugenzura ingendo za gari ya moshi, cyatumye zihagarikwa mu kwirinda impanuka.

Byagenze bite?

Amakuru y'abayobozi ba Espagne n’amafoto agaragaza uko impanuka yagenze yerekana ko gari ya moshi ya sosiyete Iryo yari itwaye abantu 147, yabanje guhagarara nyuma y'uko icyapa cy'ibimenyetso cyerekanye itara ry'umutuku.

Iryo tara risobanura ko gari ya moshi itemerewe gukomeza urugendo, kugeza igihe ibonye ikimenyetso kiyemerera kugenda.

Iki kibazo cyatewe n'uko uburyo bw'itumanaho bukoresha mudasobwa mu kugenzura ingendo za gari ya moshi bwagize ikibazo, bigatuma ingendo zihagarikwa mu buryo bwikora.

Muri icyo gihe, indi gari ya moshi yihuta ya sosiyete Renfe, yari itwaye abagenzi 397 yerekeza i Sevilla, na yo yari yahagaritswe.

Nyuma y'iminota mike, hafashwe icyemezo kitari cyo cyo kwemerera gari ya moshi ya Renfe kongera kugenda, nubwo ikimenyetso cy'itara ritukura cyari kikiyibuza gukomeza urugendo.

Yahise ikomeza, iza kugonga gari ya moshi ya Iryo yari igihagaze mu nzira.

Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi muri Espagne, Oscar Puente, yasobanuye ko iki cyemezo cyo kwemerera gari ya moshi ya Renfe kugenda cyafashwe binyuranyije n'amabwiriza agenga umutekano w'ingendo.

Ibi bivuze ko nubwo ikibazo cya mbere cyari cyaturutse ku mikorere y'itumanaho, impanuka yabaye nyuma y'uko gari ya moshi yemerewe kugenda kandi ibimenyetso by'umutekano bitarabyemeraga.

Abantu 544 bari muri gari ya moshi zombi

Amakuru yatangajwe na Esther Padilla, Umuvugizi w'ubuyobozi bw'Intara ya Castilla-La Mancha, agaragaza ko gari ya moshi ya Iryo yari irimo abantu 147, mu gihe iya Renfe yari itwaye abagenzi 397.

Ibyo bivuze ko muri gari ya moshi zombi harimo abantu bagera kuri 544.

Nibura 68 muri bo ni bo byemejwe ko bapfuye, naho abagera kuri 80 barakomereka.

Amafoto yafashwe aho impanuka yabereye agaragaza ibice bya gari ya moshi byangiritse bikomeye, mu gihe abatabazi bakoraga ibikorwa byo gutabara no gushakisha abari baheze mu byuma bya gari ya moshi.

Nyuma y'iyi mpanuka, ingendo za gari ya moshi zihuta zihuza Madrid n'akarere ka Andalusia zahagaritswe.

Minisitiri w'Intebe wa Espagne, Pedro Sánchez, yatangaje ko igihugu cyose kiri mu cyunamo, ashimangira ko kumenya neza icyateye iyi mpanuka ari byo bigomba gushyirwa imbere.

Impanuka ya kabiri ikomeye mu mezi icyenda

Iyi ni impanuka ya kabiri ikomeye ibereye ku murongo wa gari ya moshi zihuta uhuza Madrid n'amajyepfo ya Espagne mu gihe cy'amezi icyenda.

Ku wa 18 Mutarama 2026, indi mpanuka yabereye mu gace ka Adamuz, mu Ntara ya Córdoba, ihitana abantu 46.

Impanuka yo ku wa 28 Ukwakira ni yo yahitanye abantu benshi muri Espagne kuva mu 2013, ubwo gari ya moshi yihuta cyane yavaga mu nzira mu ikorosi hafi y'Umujyi wa Santiago de Compostela.

Icyo gihe abantu 80 barapfuye, abandi 145 barakomereka.

Izi mpanuka zongeye gushyira mu majwi ikibazo cy'umutekano w'ingendo za gari ya moshi zihuta muri Espagne, cyane cyane imikorere y'uburyo bw'ikoranabuhanga bugenzura ingendo n'iyubahirizwa ry'amabwiriza agenga umutekano.