{Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umunyamategeko Peter Erlinder yasohowe igitaraganya muri kaminuza yigishagamo ya William Mitchell College of Law, aho agomba kumara igihembwe cyose atagera ku kazi.}

Uyu Erlinder yafungiwe mu Rwanda muri 2010 aho yamaze ibyumweru bitatu muri gereza nkuru ya Kigali azira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Nk’uko startribune.com dukesha iyi nkuru ibivuga ngo Erlinder yatangaje ko kuwa gatanu yasohowe muri iyi kaminuza ubwo yari aje ku kazi nk’ibisanzwe ngo atangazwa n’uko abakozi b’iyo kaminuza bamusohoye ikitaraganya ndetse n’ibiro bye bigahita bitungangwa.

Yagize ati: "Ibyambayeho sinabashije kubisobanukirwa."

Umuvugizi w’iyi kaminuza Steve Linders yirinze kugira ibyo atangaza, ariko avuga ko Erlinder umaze imyaka igera kuri 30 yigisha muri iyi kaminuza, kuri ubu ari mu kiruhuko kandi akaba atemerewe kugaruka muri iyo kaminuza mbere yuko igihembwe gishira.