Ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, Sena ya Paraguay yatoye kumukuraho icyizere, aho abasenateri 44 muri 45 bashyigikiye icyemezo cyo kumukura ku butegetsi. Visi Perezida Pedro Alliana yahise arahira nka Perezida mushya.
Peña yari yatangaje ko yeguye ku wa Kane, nyuma y’uko Banki ya Ueno ifunzwe kubera ibibazo by’ubushobozi buke bwo kwishyura imyenda n’ibindi byo mu micungire y’imari.
Nk’uko CNN yabitangaje, Ubushinjacyaha Bukuru bwa Paraguay bwatangije iperereza ku byaha bitatu bikekwaho Peña n’abandi bahoze mu nzego za Leta, bifitanye isano n’ibibazo by’iyo banki.
Umushinjacyaha Christian Benítez yatangaje ko Peña agomba gukomeza gufungirwa iwe mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’umucamanza ku hantu azafungirwa mu gihe iperereza rikomeje.
Banki ya Ueno yari ifite abakiliya miliyoni 2,9 mu gihugu gituwe n’abaturage miliyoni 6,1.
Banki Nkuru ya Paraguay yatangaje ko ubushobozi bw’iyo banki bwo guhangana n’ibibazo by’imari bwari bwaragabanutse bukagera munsi ya kimwe cya kabiri cy’urwego ntarengwa rusabwa n’amategeko.
Iperereza riri gukorwa rireba kandi amafaranga menshi y’inzego za Leta yashyizwe muri iyo banki, arimo ay’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi.
Mu itangazo rye ryo kwegura, Peña yavuze ko yafashe icyo cyemezo agamije kubungabunga umutekano n’ituze by’igihugu ndetse no kurinda inzego za Leta.
Peña yari yagiye ku butegetsi muri Kanama 2023, afite imyaka 44. Mbere yo kuba Perezida, yabaye Minisitiri w’Imari hagati ya 2015 na 2017, ndetse anayobora muri Banki Nkuru ya Paraguay.
Ibibazo bya Ueno byateje imyigaragambyo n’impungenge mu baturage, mu gihe Banki Nkuru yatangaje ko izatangira kwishyura buhoro buhoro bamwe mu bakiliya amafaranga yabo yishingiwe.





Ibitekerezo 0