Ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu mu murwa Mukuru, Caracas, Perezida Maduro, w’imyaka 55 yavuze ko kuba ikipe y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’Isi bishimishije, ariko kuba yiganjemo Abanyafurika byagakwiye kuba ubutumwa bukomeye ku bihugu by’i Burayi bwo guca irondaruhu.

Yagize ati “Ikipe y’u Bufaransa yatwaye igikombe cy’Isi nubwo bimeze nk’aho ari ikipe ya Afurika. Mu by’ukuri ni Afurika yatsinze, ni abimukira b’Abanyafurika bageze mu Bufaransa. Ndizera ko Abanyaburayi buriya butumwa babwakiriye”.

Yakomeje agira ati “Nta rondaruhu ryibasira Abanyafurika rikwiriye kongera kuba i Burayi, nta vangura rikorerwa abimukira”.

Maduro yakomeje avuga ko umusaruro mwiza u Bufaransa bwagezeho buwukesha imbaraga z’Abanyafurika, bityo ko ari abo gushimirwa cyane.

Ikipe y’u Bufaransa iheruka gutwara igikombe cy’Isi cya 2018 itsinze Croatia ibitego 4-2. Mu bakinnyi 23 bari bayigize, abagera kuri 15 bafite igisekuru muri Afurika.

Muri Abo twavuga nka Kylian Mbappé, Paul Pogba, Steve Mandanda, Steven Nzonzi, N’Golo Kanté, Benjamin Mendy, Ousmane Dembélé n’abandi.

Perezida wa Venezuela Maduro
Perezida wa Venezuela Maduro