Mu butumwa yatanze, Macron yamaganye abakoze ibikorwa byo kwangiza, bagaba ibitero ku nyubako z’ubuyobozi bwa perefegitura n’iz’ubucuruzi, ndetse basahura n’ibiro by’ubuyobozi bw’imijyi.

Ati “Nta mwanya w’urugomo muri Repubulika yacu. Abangije, bagaba ibitero ku biro bya perefegitura no ku nyubako z’ubucuruzi, bagasahura kugeza no ku biro by’ubuyobozi bw’imijyi yacu, bazakurikiranwa kandi bahanwe.”

Perezida Macron yagaragaje kandi ko igihugu gishyigikiye inzego z’umutekano, avuga ko zifite inshingano zo kurinda uburenganzira bwo kwigaragambya.

Ati “Inzego z’umutekano, zishingiyeho kurinda uburenganzira bwo kwigaragambya, ndazibwira ko zishyigikiwe n’igihugu.”

Perezida w’u Bufaransa yasabye gushyira hamwe mu guhangana n’abateza akaduruvayo, avuga ko bagamije gusenya inzego z’igihugu kandi bakabangamira abashaka kugaragaza ibyo basaba mu mahoro.

Ati “Twese tuzashyira hamwe duhangane n’ababiba urugomo, bagamije gusa gusenya inzego zacu kandi bakabuza abagaragaza mu mahoro ibyo basaba kubikora.”

Perezida Macron yaburiye abateza urugomo ko nta mwanya bafite mu gihugu