Yagaragaye ku Cyumweru, tariki 18 Ukwakira 2026, amwenyura mu idirishya ry’Ingoro ya Papa i Vatican, avuga mu ijwi rikomeye kandi ryumvikana neza.

Uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika ufite imyaka 71 yabazwe ku wa Kabiri, akurwamo igice cyo hasi cy’igihaha cy’iburyo. Ibyo byatumye bamwe batangira kuvuga ko uburwayi bwe bushobora kugira ingaruka ku buyobozi bwe bumaze amezi 17.

Ku Cyumweru, Papa Léon XIV yageze ku idirishya ry’ingoro bidasabye undi muntu wo kumusindagiza ageza ijambo ku bakirisitu saa sita nk’uko asanzwe abikora buri cyumweru.

Yashimiye abantu bo hirya no hino ku Isi bamusengeye, avuga ko azagenda asubukura buhoro buhoro inshingano ze zose nk’umuyobozi wa Kiliziya ifite abayoboke miliyari 1,4.

Ati “Nyuma yo kurenga iki gihe kigoye … ubu nzagenda nsubukura ibikorwa byanjye buhoro buhoro, buri gihe mfashijwe n’Imana n’amasengesho yanyu.”

Yasabye kandi abitabiriye urugendo nyobokamana, bari bamutegereje, kwigobotora ibyifuzo bishingiye ku bwikunde no gukorera Imana “nta kudohoka”.