Papa Leo XIV w’imyaka 71 yasohotse mu bitaro agenda n’amaguru nta muntu umufashije, ndetse abanza kuganira n’abari baje kumwifuriza gukira vuba, mbere yo kwinjira mu modoka yari imutegereje.

Abaganga bamwitayeho batangaje ko ibizamini by’amaraso n’amafoto y’ibihaha byagaragaje ko ubuzima bwe bukomeje kumera neza nyuma yo kubagwa.

Igikorwa cyo kumubaga cyabaye ku wa Kabiri, kimara iminota 90, aho abaganga bamukuyemo igice cyo hasi cy’igihaha cye cy’iburyo.

Icyakora, ibyavuye mu bindi bizamini bigamije kureba niba kanseri itarakwirakwiriye mu bindi bice by’umubiri ntibiratangazwa.

Vatican yatangaje ko Papa azayobora isengesho rya Angelus, anatange umugisha ku bakirisitu bazaba bateraniye mu Rubuga rwa Mutagatifu Petero ku Cyumweru.

Ni igikorwa gitegerejwe na benshi, cyane ko yari yarahagaritse gahunda ze zose kugeza ku wa 20 Ukwakira kugira ngo abanze yite ku buzima bwe.

Ku wa Gatanu, hasohotse amafoto agaragaza Papa Leo XIV asoma Misa mu bitaro, ndetse aha Ukarisitiya bamwe mu bakozi babyo.

Kuri uwo munsi, yanagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, aho yamusabye gushyira imbere ibiganiro n’amahoro mu gihe intambara yo muri Ukraine ikomeje.

Papa yasabye kandi agahenge mu Mujyi wa Oleshkiy ugenzurwa n’u Burusiya, kugira ngo abaturage bashobore guhungishwa no kugezwaho ibiribwa n’imiti.

Abari hafi ya Papa bavuga ko yifuza kudasubika urugendo ateganya kugirira muri Amerika y’Epfo mu ntangiriro za’Ugushyingo, ruzaba rurimo gusura Peru, aho yamaze imyaka myinshi akora umurimo w’iyogezabutumwa.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasohotse mu bitaro afite akanyamuneza ku maso
Abantu benshi bari bamutegereje, bishimira ko yorohewe