Hanze y’Ibitaro bya Gemelli yabagiwemo, kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Nyakanga 2021, abantu bari uruvunganzoka bategereje kumva ijambo rye nyuma yo kubagwa.
Papa Francis yahagaze mu idirishya ry’ibi bitaro yifatanyije n’aba baturage mu masengesho y’igihe gito.
Mu bari bitabiriye aya masengesho yayobowe n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi harimo n’abakozi b’ibi bitaro, aho n’abarwayi biganjemo abana bagaragaye bari kumwe na Papa Francis kuri uru rubaraza.
Kuva yahabwa inkoni y’ubushumba bwa Kiliziya Gaturika mu 2013, ni ubwa mbere ananiwe kuyobora amasengesho abera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.
Papa Francis w’imyaka 86 yabazwe ku Cyumweru gishize tariki ya 4 Nyakanga 2021.


Ibitekerezo 0