{Hashize imyaka itari mike, François Turikunkiko, Umunyarwanda w’umudogiteri atuye mu gace k’icyaro kitwa Zakharima kari mu birometero 700 uvuye i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya. }

Turikunkiko ntiyari yarigeze na rimwe arota ko we n’abana be bazatura ahantu nk’aha, aho asabwa kwiga imico yose akahaba nk’umunyagihugu waho nta yandi mahitamo afite.

Ibinyejana bishize ubuzima bw’abatuye muri aka gace ari bumwe, nta kigaragara cyane buhindukaho. Aka gace atuyemo kabamo abaturage bake, basa nk’abatereranywe ndetse batitabwaho mu muryango mugari w’Abarusiya.

Kabamo amazu nka 40 gusa, kagaturwamo n’abantu bagera ku bihumbi bibiri kandi ubuzima bwabo busa n’ubugoye cyane.

Batunzwe no gukora akazi kiganjemo ak’ubuhinzi no kwita ku matungo, ariko mu buryo buvunannye kuko ari ho honyine bakura umugati wa buri munsi.

Uretse kuba yarize ariko akaba atunzwe n’ubuhinzi, amashusho yafashwe mu mwaka wa 2005 ya Turikunkiko agaragaza ko anabayeho ubuzima burenze kuba bugoye nubwo bwisanisha cyane n’ubw’abanyacyaro bo mu Rwanda.

Abana n’umugore w’Umunyarwandakazi witwa Christine, na we w’umudogiterikazi, n’abana batanu babyaranye bageze mu Burusiya.

Bombi nta kandi kazi kajyanye n’ibyo bize bahise babona, kuko batuyeyo nta mpapuro zaba iz’ubuhunzi cyangwa izo gutura bahafite.

Uteze amatwi ukanareba amashusho babara inkuru y’uko ibyari inzozi zabo ubwo bajyaga kwiga muri iki gihugu cy’u Burusiya zaje kubaviramo inzira y’umusaraba, wumva agahinda n’umubabaro bigusabye, ikiniga kikagufata amarira agatangira kuzenga mu maso cyane nk’iyo ugira amarangamutima menshi.

Uko bagiye mu Burusiya bajyanywe no kwiga, n’uko baje gushakana

Turikunkiko n’uyu mugore we, bari basanzwe baziranye kuko bari baturanye mu Rwanda.

Bombi bagiye mu Burusiya mu myaka ya za 90, bagiye kwigayo, ariko batekereza ko nibarangiza kuminurizayo bazahita bagaruka gukomereza ubuzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda imbere mu gihugu kavukire.

Bagiye mu bihe binyuranye, ariko baje guhurirayo bongera guhuzwa no kwisanga bigana muri Kaminuza ya St. Petersburg Mechnikov State, mu Ishami ry’Ubuvuzi (Academy of Medicine) mu Burusiya, nuko bakomeza umubano, by’akarusho barakundana baniyemeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Ibyari inzozi byaje guhindukamo amakuba, bakimara kumva ko nta muryango bakigira

Turikunkiko n’Umugore we bagiye babona amakuru yo mu Rwanda ko nta muryango bagisigaranye inzozi zo kugaruka mu Rwanda ziragabanuka; basanze bagomba guhindura burundu icyerekezo cy’ubuzima bwabo.

Byari bigoye kuri bo kwiyumvisha ko batazashobora kongera gusubira mu rwababyaye, aho bumvaga bafite amahirwe yo gukomeza umwuga wabo w’ubuganga, ariko basanze bagomba kwemera ko bagomba gutura mu Burusiya bakabayo burundu.

Turikunkiko agira ati “Nkigera hano, intego yanjye rukumbi yari ukwiga nkarangiza muri Kaminuza nkazasubira iwacu, ariko uko byangendekeye ubu birenze kure inzozi mbi wagira mu buzima, ariko nyine ni uko byagenze kandi nta kundi akaje karemerwa.”

“[…] Muri St. Petersburg nize ibijyanye no kuba dogiteri mu buvuzi. Narangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu 1996, nuko ntangira amasomo y’ikindi cyiciro. Muri icyo gihe nabonye ko mu Rwanda abanjye bo mu muryango wa bugufi bose bashize mbona ikiruta ari uko naguma hano, ngatangira ubuzima bundi bushya…”

Christine na we yemeza ko amakuru yamugezeho ari uko abo mu muryango we bose bishwe nuko basanga ko nubwo nta bwenegihugu bahafite bakwiye kudakomeza kuhaba nk’abashyitsi, ahubwo ko batangira kuharerera abana babo birengagije ivuko.

Christine agira ati “Twagerageje kubaza abo mu Rwanda ariko bakatubwira ko nta n’uwo kubara inkuru wasigaye. Mukuru wanjye, umugabo we, abana be n’abandi bo mu muryango wanjye hafi ya bose barishwe.”

Barirya bakimara ngo abana babashe kujya ku ishuri

Abana babo bavukiye mu Burusiya, bakurana na bagenzi babo bavuga ikirusiya, ubu nabo nirwo rurimi bakoresha.

Amaze kubona ko amaherezo ye ari ukwiturira mu Burusiya, Turikunkiko n’umuryango we baje kwimuka batura mu kandi gace kitwa Navasokoniki, aho ubuzima buhendutse kurushaho mu duce tw’ahaba nibura abandi Banyarwanda.

“Numvise ngomba kurushaho kwegera bagenzi banjye b’Abanyarwanda, nuko ndimuka ngura hafi agace k’inzu.”

Gusa Turikunkiko aheruka guhura n’ibyago bikomeye, ubwo iyo nzu yari yaraguze yasenyukaga bitewe n’ibiza nuko yongera gutangira ubuzima bundi bushya.

Turimunkiko ari mu buzima bw'umuhinzi-mworozi nubwo yaminuje
Turimunkiko ari mu buzima bw'umuhinzi-mworozi nubwo yaminuje

Byose abiragiza Imana, agatoza abana gusenga

Byinshi mu byo bahura nabyo mu buzima bwabo byakunze kubatonda no kwiyakira byaragoranye cyane kuko mu Ntara zo mu Burusiya, by’umwihariko mu bice by’ibyaro babona gake abirabura nabwo ku ma televiziyo.

Nubwo bigoye bwose, Turikunkiko abayeho atoza umuryango we kubaho kirusiya ariko batirengagiza indagagaciro n’imigenzo bya Kinyarwanda, harimo nko gutoza abana guhorana ikinyabupfura, no kubaho iteka basenga.

Nubwo uyu muryango uvuga ko wahugijwe u Rwanda no kuba nta muryango ukihagira, umuntu ashobora kwibaza niba koko ubuzima bwamugora akanga kugaruka, cyane ko Abanyarwanda bose baba mu mahanga mu buryo bw’ubuhunzi cyangwa ubwo gutura yo batazitiwe kuba basura igihugu bakava mu makuru babonera iyo ashobora kuba avanzemo ibinyoma bya politiki.

Nubwo uyu muryango uvuga ko wahugijwe u Rwanda no kuba nta muryango ukigira mu Rwanda, Leta y’u Rwanda igaragaza ko imaze gucyura Abanyarwanda bari impunzi 3,456,190 kuva mu 1994, kandi ko imiryango igikinguye kuri buri wese wifuza kugaruka mu rwamubyaye, dore ko hari n’abagihezwa hanze n’aya makuru y’ibinyoma bya politiki.

Umwe mu bana be wigana n'Abarusiya
Umwe mu bana be wigana n'Abarusiya
Umugore wa Turimunkiko
Umugore wa Turimunkiko

Reba ubuzima bwa Turimunkiko mu buryo bw'amashusho:

[email protected]