Iyi mvura iremereye ngo yamaze iminsi itatu igwa mu Mijyi imwe n’imwe y’iyi Leta.
Uretse abapfuye, hanagaragara ibikorwa remezo byangiritse; amazu yasenyutse, imigezi yuzuye, ibiti byarimbutse, inzira nyabagendwa zitagikoreshwa, amashuri yafunzwe n’ibindi.

Umuyobozi wa South Calorina, Nikki Haley yabwiye CNN ko batigeze babona imvura mbi nk’iyi mu buzima bwabo, ati “Abaturage bamwe bavuye mu byabo, hari ikibazo cy’amazi meza n’ibindi. Hakenewe ubutabazi bwihuse kuko ingaruka zakurikiraho ni nyinshi.”

Perezida Barack Obama, na we yasabye ko ubutabazi bwihutishwa muri South Carolina.

Hifashishijwe indege n’amato akora ubutabazi, ngo harokowe abarenga 300 bakuwe mu madoka, ku mihanda n’ahandi.