Iki kinyamakuru kizwiho kuba ijwi ry’ubutegetsi bwa Pyongyang, cyatangaje ko gutakaza ubushobozi bw’imitekerereze kwa Joe Biden bigaragarira mu byo asigaye avuga bitari ukuri, nko gushinja Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ibyaha by’intambara byakorewe muri Ukraine.

Biden aherutse kuvuga ko Putin ari umwicanyi ukwiriye gukurikiranwaho ibyaha by’intambara kubera intambara yashoje muri Ukraine. Ni nyuma y’amashusho atandukanye yagiye agaragaza abaturage bishwe mu duce tumaze iminsi twigaruriwe n’ingabo z’u Burusiya.

Koreya ya Ruguru nk’igihugu gisanzwe kidacana uwaka na Amerika, yashyigikiye intambara u Burusiya bwashoje muri Ukraine.

KCNA yatangaje ko ahazaza ha Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari mu kaga mu gihe yakomeza kuyoborwa na Joe Biden.

Koreya ya Ruguru yibasiye Joe Biden kubera gusaba ko Putin akurikiranwaho ibyaha by'intambara
Koreya ya Ruguru yibasiye Joe Biden kubera gusaba ko Putin akurikiranwaho ibyaha by'intambara