Intambara y’ibihugu byombi yahagaze mu 1953 nyuma kubyumvikanaho ariko nta masezerano y’amahoro byashyizeho umukono. Kuva icyo gihe, amakimbirane yarakomeje, bishinjanya ubushotoranyi.

Lee yavuze ko hakenewe gushyiraho urwego ruhuriweho rw’umutekano rufasha mu gukumira imirwano yahanganisha impande zombi mu gice kitemerewe kujyamo ingabo, anasaba ko ibi bihugu byaganira ku buryo Koreya ya Ruguru yahagarika umugambi wo gukora intwaro za nucléaire.

Uyu Mukuru w’Igihugu wari mu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora k’u Buyapani yagize ati “Reka tureke imigambi yo guterana ubwoba, dutangire ibiganiro byo kurangiza iyi ntambara imaze igihe kirekire.”

Koreya ya Ruguru yatangaje ko ifite intwaro za nucléaire mu 2022. Kugeza ubu ntiragira icyo ivuga kuri iki cyifuzo cya Perezida Lee.

Perezida Lee Jae Myung ashaka ko Koreya y'Epfo na Koreya ya Ruguru bibana mu mahoro
Perezida Lee Jae Myung ashaka ko Koreya y'Epfo na Koreya ya Ruguru bibana mu mahoro