{Nyuma y’uko igihugu cya Iran gifashe indege ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yo mu bwoko bwa “drone” idatwarwa n’umudereva mu kwezi k’Ukuboza 2011, Iran iratangaza ko igiye kohereza iy’inyiganano mu rwego rwo gukina ku mubyimba Amerika.
}
Ibyo byatangajwe na Iran ku wa 17 Mutarama 2012. Icyo gihugu cyatangaje ko kidashobora kohereza iyo ndege cyafashe y'umwimerere ya “RQ-170 Sentinel Drone” ahubwo ko izoherereza Perezida Obama akadege k’akiganano gato cyane.
Amakuru dukesha Radiyo ya Leta ya Iran ABC News avuga ko ako kiganano kazaba ari 1/80 cy’indege nyayo. Ngo abaturage ba Iran nabo bashobora kugura kopi z’utwiganano z’iyi ndege, tuzaba turi mu bubiko ku giciro cy’amadolari 4 ($4).
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba zari zasabye mu buryo busanzwe ko iyo ndege yakoherezwa muri Amerika nyuma yo kuyigaragaza kuri televiziyo. Amerika ivuga ko iyo ndege yari mu kazi mu Burasirazuba bwa Afghanistan.
Leta ya Iran yo ikavuga ko bayibonye iri mu kirere cyayo bayimanura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga rya electronics ntacyo yangirije. Ariko ngo Abanyamerika bo bavuga ko nta kindi cyatumye imanuka uretse kuba itarakoraga neza mu buryo bwa tekiniki.
Ku wa 11 Ukuboza 2011, Perezida Obama yavuze ko yari yasabye ku neza ko iyo ndege yagarurwa muri Amerika ariko umujenerali w’umunya Iran avuga ko bitazakorwa. Uwo mujenerali yanatanze gasopo kuri televiziyo ko hazaba igisubizo kirenzeho ku gikorwa cyo kuvogera icyirere cya Iran.
Komanda w’ingabo zirinda impinduramatwara ya kisilamu ya iran, Lt. Commander Brig. Gen. Hossein Salami, yavuze ko Iran idashobora gusubiza Amerika iyo ndege, kuko yavogereye igihugu cye.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hillary Clinton nawe yagize ati: “Bitewe n’imyitwarire ya Iran ubu, ntitwizeye ko bazakora nk’uko Obama yabisabye ku neza.”
Umunyamabanga wa Leta mu byo kwirinda, Leon Panetta, nawe yavuze ko atiteze ko Iran izatanga iyo ndege ariko abwira abanyamakuru ati: Ni byiza gusaba ku neza.”




Ibitekerezo 0